Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Sayinzoga na Ntaganda wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Banki kiri mu Mujyi wa Kigali, ku wa 15 Ugushyingo 2024.
Sayinzoga yari asanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Bank of Africa kuva mu 2021.
Sayinzoga wotorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi afite ubunararibonye buhagije mu bijyanye n’imikorere ya banki, kuko yakoze mu myanya itandukanye y’ubuyobozi muri banki mu myaka yatambutse.
Mu nshingano nshya yatorewe, harimo kuzafasha iyi banki gukomeza gushyiraho ingamba zijyanye no guhanga uburyo bwo kwegereza abakiriya serivisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Afashe inkoni y’ubuyobozi bw’inama y’ubutegetsi asimbura Ntaganda wagize uruhare rukomeye cyane mu gushyiraho imirongo ngenderwaho muri Bank of Africa no mu gutangiza gahunda yo kubonera serivisi z’iyi Banki ku murongo wa telefoni ndetse no kuri murandasi. Ibi byashyize Bank of Africa ahakwiye ku isoko ry’u Rwanda, ndetse ibasha no guhaza ibyifuzo by’abakiriya bayo.
Ubwo yari amaze guhabwa izi nshingano, Sayinzoga yavuze ko azubakira ku musingi usanzweho akabasha kugeza iyo banki ku rundi rwego.
Yagize ati “Tuzibanda ku kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse, gukorana n’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo binini. Ibi bizagerwaho binyuze muri serivisi banki iha abakiriya bayo, uko zitangwa no kongera uburyo bwo guhanga udushya no kurushaho kuzibegereza.”
Yongeyeho ati “Nishimiye gukorana n’ubuyobozi bwa banki, bagenzi banjye bari mu nama y’Ubutegetsi n’abakozi ba banki mu kuzana impinduka mu rwego rw’amabanki mu Rwanda.”
Bank of Africa ibarizwa mu kigo cya Bank of Africa Group kigizwe na banki zitandukanye zikorera mu bihugu 18 muri Afurika, ndetse ikaba ifite n’ishami mu Bufaransa no mu Bushinwa.
Iyi banki yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015, aho kuri ubu ifite amashami 14 harimo umunani akorera i Kigali n’andi atandatu akorera mu ntara zose z’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!