Sanlam Rwanda yatanze miliyoni 70 Frw zo kunganira leta mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ubwishingizi, Sanlam Rwanda, cyatanze miliyoni 70 Frw, zo gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda, mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushegesha Isi.

Sanlam Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020, mu itangazo yasohoye ivuga ko ishima ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, bityo yiyemeje kuzishyigikira.

Ati “Sanlam Rwanda yageneye guverinoma miliyoni 70 Frw zo gushyigikira ingamba zose zafashwe mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ingaruka ku baturage b’u Rwanda”.

Sanlam Rwanda yabwiye abanyarwanda ko ubufatanye bwa buri wese mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’ubuyobozi ari intwaro ikomeye yo gutsinda icyorezo.

Sanlam Rwanda yavutse nyuma yo guhuza Sosiyete y’Ubwishingizi ya Soras na Saham.

Sanlam yashinzwe mu 1918 yashoye imari ya miliyoni $24.3 mu igurwa ry’imigabane 63% ya Soras. Yayegukanye burundu mu 2017 ubwo yaguraga imigabane yari isigaye, iba Sosiyete ya mbere y’Ubwishingizi mu Rwanda, ifite isoko ringana na 35% n’umutungo ubarirwa muri miliyoni $50.1, akabakaba miliyari 45 Frw.

Iyi sosiyete yaje kugura n’imigabane yose ya SAHAM Assurance Rwanda Limited, yahoze yitwa CORAR mbere yo kugurwamo imigabane na SAHAM yo muri Maroc yinjiye ku isoko ry’u Rwanda mu 2014.

Kuva kuwa 21 Werurwe Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zirimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM. Abakozi ba leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Imipaka yose irafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze. Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi keretse izigemuye ibicuruzwa,

Imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya mereto imwe hagati y’abagenzi. Utubari twose turafunzwe, restaurant zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana.

Sanlam Rwanda ni yo sosiyete yihariye isoko mu bigo bitanga serivisi z'ubwishingizi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .