Mu itangazo RwandAir yasohoye, yamenyesheje abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abayigana muri rusange ko itazongera kwakira mu ntoki inyandiko zinyuranye (amabaruwa, inyandiko zishyuza n’izindi nyandiko) mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus.
RwandAir yatangaje ko izi nyandiko zose zigomba koherezwa kuri email.
Kuwa 1 Kanama 2020 nibwo RwandAir yasubukuye ingendo nyuma y’iminsi 134 zihagaritswe mu gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus. Urugendo rwa RwandAir rwa mbere rwerekeje mu Mujyi wa Dubai.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abantu 73 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 5463 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2717 mu gihe barindwi ari bo bayikize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 1705.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe 48 ndetse n’i Rusizi hasanzwe 16 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi ndetse mu masoko yafunzwe no mu Karere ka Rubavu hagaragaye 11.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2717 banduye mu bipimo 351 383 bimaze gufatwa, 1705 barayikize mu gihe 1001 bakiri mu bitaro naho 11 bitabye Imana.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!