00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda ATP Challenger: I&M Bank yahize gukomeza guteza imbere siporo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 March 2025 saa 03:17
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda iri mu baterankunga bakuru b’irushanwa rya Tennis rya ‘ATP Challenger 75 Tour’, yavuze ko gushyigikira iri rushanwa biri mu ngamba zayo ndetse n’iz’igihugu mu guteza imbere siporo.

Ibi byavuzwe n’umukozi ushinzwe imenyekanikanishabikorwa n’itumanaho muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Kamikazi Fiona, ku wa 1 Werurwe 2025, ahari habereye imikino ya nyuma y’irushanwa rya ‘ATP Challenger 75 Tour’.

Kamikazi yavuze ko I&M Bank (Rwanda) Plc yabonye imbaraga Leta ishyira mu guteza imbere imikino na siporo byo mu Rwanda, na yo ishyiraho ingamba zo kuyiteza imbere.

Ati “Nka I&M Bank, tuzi agaciro igihugu cyacu cyahaye iterambere rya siporo. Iyo turi muri ibi bikorwa byo kuyiteza imbere, yaba mu Rwanda ndetse n’iyo ku rwego mpuzamahanga, ni ibintu dufite mu ngamba kandi twumva ko bikwiriye cyane.”

Iyi mikino iri kubera mu Rwanda yarangiye umufaransa, Valentin Royer, ari we utsinze Irushanwa. Yatsinze mugenzi we w’Umunya-Slovakia, Andrej Martin, amaseti 2-0, ibyatumye atwara igikombe.

Mu mikino y’abakina ari ba babiri hatsinze Abaholandi Jesper De Jong na Max Houkes, bahize bagenzi babo Geoffrey Blancaneaux na Zdenek Kolar ku maseti 2-0.

Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko kugira ngo aya marushanwa agende neza babikesha abafatanyabikorwa ndetse n’abaterankunga batandukanye.

Ati “Turashimira abaterankunga bacu ndetse n’abafatanyabikorwa bacu, umuhate wanyu ni wo watumye tubona iki gikorwa cyiza gutya.”

“Twabonye impano z’abana bakiri bato zikura, kandi dufatanyije tugiye gukomeza kuzamura impano z’urubyiruko ku buryo na bo bazajya mu marushanwa nk’aya mu gihe kizaza. Dushaka kubona Abanyarwanda na bo bagera ku mikino ya nyuma nk’iyi, ndetse bakanayirenga.”

Aya marushanwa ya ‘ATP Challenger 75 Tour’ yatangiye kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025, aya ‘ATP Challenger 100 Tour’ azatangira tariki ya 3 kugera ku ya 9 Werurwe 2025.

Ni amwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP) muri iki cyiciro (hagati ya 50-175), aho atanga amanota 75 na 100 uko akurikirana.

Valentin Royer mu mukino wa nyuma yari ahanganyemo na Andrej Martin
Minisitiri wa Siporo ari mu bashyikirije ibihembo uwegukanye irushanwa
Valentin Royer yavuze ko u Rwanda ari rwiza yishimiye kuhaza
Minisitiri wa Siporo ashimira uwegukanye irushanwa
Valentin Royer yavuze ko u Rwanda ari rwiza yishimiye kuhaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .