Ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025, ni bwo ku bibuga bya IPRC-Kigali habereye umukino wa nyuma wa ‘ATP Challenger 100 Tour’, aho hakinwe umukino w’abakina ari umwe (Singles), mu gihe abakina ari babiri (Dubles), wabaye ku wa Gatandatu.
Umukino wa nyuma muri ‘Doubles’ wahuje ikipe yari igizwe na Siddhant Banthia na Alexander Donski begukanye ’ATP Challenger 100 Tour’ nyuma yo gutsinda Geoffrey Blancaneaux na Zdenek Kolar amaseti 2-1 (6-1, 7-5, 10-8).
Iri rushanwa ryari rifite abafatanyabikorwa batandukanye, ndetse I&M Bank Rwanda ikaba yari umwe mu b’imena, dore ko n’Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri I&M Bank Rwanda, Kamikazi Fiona, ari we watanze igihembo ku ikipe yabaye iya kabiri.
Ni ikipe yari igizwe n’Umufaransa Blancaneaux n’Umunya-Repubulika ya Tchèque, Zdenek Kolar. Umukino wa nyuma muri ‘singles’ wahuje Umufaransa Valentin Royer watsinze Umuholandi Guy Den Ouden.
Aya marushanwa ya Rwanda Challenger yatangiye kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 hakinwa ‘ATP Challenger 75 Tour’, aya ‘ATP Challenger 100 Tour’ atangira tariki ya 3 kugera ku ya 9 Werurwe 2025.
Aya ni amwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP), aho atanga amanota 75 na 100 uko akurikirana.




























Amafoto: Habyarimana Raoul & Rusa Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!