00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Insurance igiye kwishingira Tour du Rwanda ku nshuro ya karindwi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 November 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Ikigo gifite uburambe mu gutanga Serivisi z’Ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, cyashimiwe mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2025, ndetse akaba ari na cyo kizatanga ubwishingizi bwayo bwose.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje aho imyiteguro y’isiganwa riteganyijwe tariki ya 23 Gashyantare kugera ku ya 2 Werurwe 2025 igeze.

Mu byagaragajwe harimo imihanda izakoreshwa, amakipe yamaze kwiyandikisha ndetse akanemererwa, ndetse n’abaterankunga bayo.

Ku nshuro ya karindwi, Prime Insurance Ltd igiye guherekeza iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu ku nshuro ya 17.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko iki kigo cyishimiye kuba kigiye kongera kugeza serivisi zacyo ku banyarwanda, ndetse kikanezezwa no kuba kizishingira iri siganwa.

Ati “Uyu ni umwaka wa karindwi tubanye na Tour du Rwanda mu myaka irenga 10 imaze. Ni ibintu bitera ishema kubona aho twahereye n’aho tugeze uyu munsi. Uretse gushyigikira gahunda y’igihugu yo guteza imbere imikino n’ubukerarugendo, nka Prime Insurance tuboneraho kugira umusanzu tubitangamo.”

“Si ubuterankunga gusa ahubwo harimo no guha ubwishingizi abantu bose baba barimo hariya, baba abasiganwa mu gihe bakomeretse tukabavuza, imodoka zakora impanuka tuba twabishingiye. Ni uburyo twugukamo mu mpande zose.”

Prime Insurance ni yo ihemba umukinnyi witwaye neza kuri buri gace muri Tour du Rwanda, ikaba yarahisemo gutanga uyu mwambaro mu rwego rwo kurushaho gushyigikira urubyiruko.

Mu mwaka ushize iki kigo kikaba cyari cyaserukanye udushya twiganjemo kwigisha abakiriya bayo gukoresha serivisi zacyo bifashishije ikoranabuhanga.

Ni uburyo bukoreshwa umukiliya yisabira serivisi akanze *177#, akirebera uko ibiciro bihagaze, cyangwa akareba abafatanyabikorwa bamwegereye bakorana n’iyi sosiyete, barimo ibitaro na za farumasi.

Ku bijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga ukoresheje ubwa buryo, ushobora kureba aho ubwishingizi bugeze, ushobora kandi guhita wiyandikisha ndetse no kureba amagaraje akwegereye akorana na Prime Insurance Ltd.

Muri Tour du Rwanda, Prime Insurance Ltd ihemba umukinnyi mwiza muto kuri buri gace.

Kugeza ubu, Prime Insurance itanga ubwishingizi bw’igihe gito busaga mirongo ine bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose, ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri, ubw’ingendo zo mu kirere, ubwo kwivuza, n’ubundi butandukanye.

Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse kikaba cyaranahawe ikirangantego cy’ubuziranenge muri serivisi (ISO 900-2015) gitangwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Kuva icyo gihe kugeza ubu ifite amashami arenga 60 mu gihugu n’aba-agent basaga 80, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse. Mu gihe kandi hari ukeneye serivisi atarinze kubageraho akoresha umurongo utishyurwa (1320).

Prime Insurance igiye gukorana na Tour du Rwanda ku nshuro ya karindwi
Aklilu Arefayne ni we ufite umwambaro uheruka wa Prime Insurance
Aklilu Arefayne yabaye umukinnyi muto witwaye neza muri Tour du Rwanda 2024, anahabwa umwambaro wa Prime Insurance
Prime Insurance iba yaserukanye abakozi bayo bakajya gusobanurira Abanyarwanda serivisi ibazaniye
Prime Insurance ihemba umukinnyi ukiri muto muri Tour du Rwanda
Prime Insurance iba ari umwe mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda
Prime Insurance yahawe ishimwe ku bwo gukorana na Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .