00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’PLAY International’ yizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Siporo y’Abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 January 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga, ‘PLAY International’, wifatanyije n’aba-sportifs batandukanye mu Rwanda mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Siporo y’Abagore.

Ni umunsi wizihirijwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, hatangwa ibiganiro bigaruka ku guha agaciro no guteza imbere umukobwa muri siporo.

Umuyobozi wa ‘PLAY International’ mu Rwanda, Pascaline Curtet, yasobanuye impamvu y’uyu munsi n’uko biteguye kuwuhesha agaciro bafasha abana b’abakobwa kwitabira gukora siporo.

Ati “Twageze mu Rwanda mu mezi umunani ashize, twasanze hari byinshi byo gukoraho mu gutanga umusanzu wacu mu guteza imbere siporo y’umugore. Dusanzwe dukorana na bimwe mu bihugu bya Afurika, ubu rero u Rwanda ni rwo rutahiwe kandi ibyo twifuza birashoboka.”

“Kugeza ubu twahereye ku turere dutatu ari two Gasabo, Kirehe na Rwamagana.”

Kuri uyu munsi hatanzwe ikiganiro kigaruka ku buhamya bwa bamwe mu bagore babashije kwiyemeza gukora siporo, kandi bakayikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Mu batanze ubuhamya harimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, Liliane Mukobwankawe, wavuze ku rugendo rwe rutari rworoshye ariko nyuma yo gusobanukirwa akamaro ka siporo, ateza imbere Sitting Volleyball ndetse na we ikamutunga.

Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Rwemarika Félicité, yatanze ubutumwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, yibutsa n’abagabo ko bagira uruhare mu iterambere rya siporo y’abagore, dore ko “siporo ituma umuntu yigirira icyizere, igatuma abasha gufata ibyemezo, umukobwa akaba yumva ko afite uburenganzira ndetse ashoboye nk’abahungu.”

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 382 bo mu turere twa Kirehe, Rwamagana na Gasabo, bwerekanye ko byibuze abana 44% batitabira siporo kuko batinya gukinana n’abahungu, birinda gusererezwa, gutotezwa cyangwa kurenganywa.

’PLAY International’ yatangije umushinga uzamara imyaka itatu wiswe ‘Toutes en Sport’, ukaba uzakorana n’abatoza 44 baturuka mu makipe 22, ndetse n’abarimu 20 baturuka mu bigo by’amashuri bitanu.

Ni muri urwo rwego yifuza ko mu myaka itatu izasiga abana 2.550 barimo abakobwa 1720 bagezweho n’uwo mushinga.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Siporo y’Abagore watangirijwe mu Bufaransa mu 2014, hagamijwe ko siporo y’abagore ihabwa agaciro kandi ikamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Aba-sportifs beretse impamvu yo gushyigikira abakobwa
Umuyobozi wa ‘PLAY International’ mu Rwanda, Pascaline Curtet, yerekanye impamvu abakobwa btitabira siporo
Uyu munsi witabiriwe n'abarenga 50
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Siporo y’Abagore wizihirijwe bwa mbere mu Rwanda
Umuyobozi wa ‘PLAY International’ mu Rwanda, Pascaline Curtet, yasobanuye impamvu yo kwizihiza uyu munsi mu Rwanda
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Siporo y’Abagore witabiriwe n'aba-sportifs batandukanye
PLAY International yifuza ko buri mugore agira ijambo muri siporo

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .