Iki ni igikorwa cyiswe ‘BABA Market’ cyatangijwe na Flo Mwashimba, washinze ‘KigaliFaam’ aho buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi ahuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakerekana ibikorwa byabo.
Ibikorwa byabo byerekenwa mu buryo bw’isoko ribera kuri Park Inn by Radsson Blu, bagacuruza ndetse bakabona n’umwanya wo kwerekana ibyo bakora cyane ku bantu baba basohokeye kuri iyi hoteli.
Mu 2015 nibwo Flo Mwashimba yageze mu Rwanda abona ko nta rubuga ba rwiyemezamirimo bakiri bato bashobora kugaragarizamo ibikorwa byabo, byatumye mu 2017 atangiza KigaliFaam.
Iri soko ryari risanzwe ribera kuri ‘Pima Zero Waste store’ ahasanzwe hacururizwa ibikorerwa mu Rwanda bitangiza ibidukikije.
Uyu mwaka nibwo ryimuwe rijyanwa kuri Park Inn by Radsson Blu mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byabo, buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi ba rwiyemezamirimo baturutse hirya no hino bitabira iki gikorwa.
Aba ba rwiyemezamirimo biganjemo abakora imyambaro, ibikomoka ku bihingwa, ubukorikori n’ubugeni n’abandi bose bafite imishinga itanga icyizere.
KigaliFaam ifite intego yo gufasha abakizamuka kumenyekana no kubona urubuga bahuriramo bakamenyekanisha ibyo bakora, kugeza ubu bakorana n’abasaga 200. Iri soko rimaze kuba inshuro 44.











Amafoto: Rwema Derrick
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!