00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Park Inn yinjiye mu gikorwa cyo kuzamura ba rwiyemezemirimo bakiri bato (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 September 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Park Inn by Radsson Blu yinjiye mu gikorwa cya KigaliFaam, kigamije kuzamura ba rwiyemezamirimo bakiri bato by’umwihariko abakora ibikorerwa imbere mu gihugu.

Iki ni igikorwa cyiswe ‘BABA Market’ cyatangijwe na Flo Mwashimba, washinze ‘KigaliFaam’ aho buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi ahuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakerekana ibikorwa byabo.

Ibikorwa byabo byerekenwa mu buryo bw’isoko ribera kuri Park Inn by Radsson Blu, bagacuruza ndetse bakabona n’umwanya wo kwerekana ibyo bakora cyane ku bantu baba basohokeye kuri iyi hoteli.

Mu 2015 nibwo Flo Mwashimba yageze mu Rwanda abona ko nta rubuga ba rwiyemezamirimo bakiri bato bashobora kugaragarizamo ibikorwa byabo, byatumye mu 2017 atangiza KigaliFaam.

Iri soko ryari risanzwe ribera kuri ‘Pima Zero Waste store’ ahasanzwe hacururizwa ibikorerwa mu Rwanda bitangiza ibidukikije.

Uyu mwaka nibwo ryimuwe rijyanwa kuri Park Inn by Radsson Blu mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byabo, buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi ba rwiyemezamirimo baturutse hirya no hino bitabira iki gikorwa.

Aba ba rwiyemezamirimo biganjemo abakora imyambaro, ibikomoka ku bihingwa, ubukorikori n’ubugeni n’abandi bose bafite imishinga itanga icyizere.

KigaliFaam ifite intego yo gufasha abakizamuka kumenyekana no kubona urubuga bahuriramo bakamenyekanisha ibyo bakora, kugeza ubu bakorana n’abasaga 200. Iri soko rimaze kuba inshuro 44.

Ibikoresho bitandukanye bikorerwa mu Rwanda birahaboneka
Iki gikorwa cyashyiriweho kuzamura ba rwiyemezamirimo
Abakora ubugeni nabo bajya kwerekana ibihangano byabo
Iri soko ryitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye
Abatunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi nabo bahawe umwanya
Amasakoshi ya Floves nayo aboneka muri iri soko

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .