Abitabiriye ibi bitaramo bashaka kwinjira muri VIP basabwa kwishyura 2000Frw ubundi bakayahabwamo amafaranga yo guhamagara, ndetse uhise agura ipaki yaba iyo guhamagara cyangwa iya ‘Internet’ bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu banyamihirwe bashobora gutsindira ibintu bitandukanye.
Mu Bugesera ubwo haberaga igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ uwitwa Valens Niyomukiza usanzwe ari umwarimu ndetse na Kamikazi Eleda bari mu batsindiye ibihembo mu gitaramo giheruka cyabaye ku wa 28 Nzeri 2024. Aba bose buri umwe yatsindiye 100 000 Frw.
Valens Niyomukiza uri mu batsinze usanzwe ari umwarimu yagaragaje ko yishimiye amafaranga yabonye, avuga ko agiye kumufasha ndetse anashishikariza abantu kwitabira gukina mu gihe baba bitabiriye ibi bitaramo.
Ati “Nari naguze internet none mbonye aya mafaranga, inyungu ije mu yindi. Nsanzwe ndi umwarimu. Ndishimye aya mafaranga ni menshi kandi afite icyo yamarira. Ibi bintu ntabwo ari ukubeshya nibyo 100%.”
Ibi yabihurijeho na Kamikazi Eleda usanzwe ari umu-agent wa MTN Rwanda mu Karere ka Bugesera wavuze ko aya mafaranga agiye kumufasha kongera igishoro.
Uyu mukobwa yagize ati “Ndumva nishimye nari naje mu kazi nk’ibisanzwe. Byanshimishije. Aya mafaranga yongereye igishoro nari mfite, komisiyo n’utundi tuntu turiyongereye.”
Ibi bihembo bitangwa kuri buri gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival bivuze ko ab’i Nyagatae aribo batahiwe kuzasekerwa n’aya mahirwe mu gitaramo kizahabera ku wa 8 Ukwakira 2024. Ushaka gutsindira ibihembo nta kindi asabwa uretse kugura amainite ndetse na internet.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!