00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yageneye impano z’iminsi mikuru abakiliya bayo bakoresha intenet yihariye yo mu ngo no mu biro

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 03:29
Yasuwe :

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, igihugu cyihutiye gushyiraho ingamba zitandukanye zirimo ko ibigo bya leta n’iby’abikorera byatangiye gukoresha umubare muto w’abakozi abandi bagakorera mu rugo, haniyongereyeho kandi ko inama nyinshi zahuzaga abantu zatangiye kujya ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ari abagiye gukorera mu rugo ndetse na bake basigaye bakorera mu biro, bose basabwa kuba bafite internet kandi idacikagurika kugira ngo akazi kagende neza, ndetse babashe no kwitabira inama zitandukanye ziba zateguwe.

Ni muri urwo rwego na MTN yahisemo kugenera abakiliya bayo serivisi yo kubaha internet yo gukoresha mu ngo, mu gihe iyi serivisi yatangwaga gusa mu bigo binini.

Icyiyongereyeho, muri ibi bihe by’iminsi mikuru yabageneye n’impano, haba ku bakoresha internet yo mu biro cyangwa mu rugo ya MTN (MTN Fixed internet connectivity), mu rwego rwo kwifatanya nabo kwizihiza iminsi mikuru baryohewe.

Mu gihe kingana n’iminsi 30 guhera ku wa 14 ukuboza 2020, umukiliya mushya uzajya ugura ipaki ya internet ingana na 5 MBPS, azajya ahabwa “router” y’ubuntu yo gukoresha mu biro cyangwa mu rugo, anafashwe kuyikorera “installation”.

Umukozi wa MTN Rwanda ushinzwe ubucuruzi, Ndoli Didas, yavuze ko bateguye iyi mpano mu rwego rwo gufatanya n’abakiliya babo kwizihiza iminsi mikuru, bakoresha internet yizewe.

Yagize ati “Muri iki gihe cy’iminsi mikuru, twishimiye guha abakiliya bacu b’imena “router” y’ubuntu ndetse bakanafashwa no mu gutangira kuyikoresha, mu gihe baba baguze ipaki ya internet gusa, bikabafasha kwiga, gukora, kwitabira inama, gukina imikino, byose bifashishije internet yizewe.”

Umukiliya ukoresha internet yo ku muyoboro mugari, aba afite amapaki ane atandukanye yose ashobora guhitamo bitewe n’iyo akenewe ndetse n’akazi ashaka gukora, hari izo kuva kuri 5 MBPS kugeza kuri 25 MBPS.

Iyi internet igenewe gukoreshwa mu ngo ndetse no mu biro, irizewe kandi ku bari muri Kigali, uyiguze ahita afashwa gutangira kuyikoresha (installation) mu gihe kitarenze amasaha 48, ikindi kandi n’uko uyiguze ahabwa ubufasha igihe agize ikibazo icyo aricyo cyose.

Umukiliya wakwifuza ko iyi serivisi imugeraho nawe agatangira gukoresha internet ya MTN mu rugo, ashobora kubifashwamo n’abakozi ba MTN ahamagaye umurongo utishyurwa ari wo 3111, cyangwa akabandikira kuri [email protected], bakamufasha ndetse akaba ashobora no guhita yishyura binyuze kuri *182*8*1*800000#, ubundi agatunga iyi internet idacikagurika mu rugo iwe.

Abakoresha internet ya MTN mu rugo bagenewe impano zirimo router
Wakoresha internet ya MTN mu biro kandi ukanabasha guhabwa impano muri ibi bihe by'iminsi mikuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .