Ishami ry’Ubucuruzi muri MTN Rwanda rivuga ko iyi internet yo mu rugo yiswe ‘Connected Home’, izajya ihabwa abakiliya, aho hari ‘antenne’, izashyirwa ku nzu zabo ihujwe na internet ituruka ku muyoboro mugari.
Antenne izaba ihujwe na internet y’umuyoboro mugari (Fibre Optique), bidasabye ko habaho kugeza umugozi wa internet y’umuyoboro mugari mu rugo rw’umuntu. Iki gisubizo kirakuraho imbogamizi zose zashoboraga kubaho zigatuma abantu batabasha kubona internet yihuta mu rugo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri MTN Rwanda, Ndoli Didas, yavuze ko iki kigo cyishimiye guha abakiliya bacyo internet igezweho mu ngo zabo.
Ati “Bitewe n’abantu benshi bakorera cyangwa bakigira mu ngo, twabonye ko ibisubizo byacu ari ingenzi mu kubafasha kugera ku byo bifuza. Twari dusanzwe dutanga gusa ibisubizo bya internet igezweho ku bigo nk’amabanki ariko ubu twashoye imari ndetse twagura iki gisubizo kigera no ku baturage aho batuye”.
Abakiliya bafite amahitamo ane y’amapaki ya internet bahitamo bagendeye ku kigero cyo kwihuta kwayo kuva kuri megabits eshanu ku isegonda (5Mbps) kugeza kuri megabits 25 ku isegonda (25Mbps) bitewe n’ibyo bakeneye.
Ndoli yavuze ko babonye ubwiyongere bw’ikoreshwa rya internet mu ngo aho byikubye hafi kabiri bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Internet nziza mu gihe urimo gukorera mu rugo ntabwo bikiri ibintu bihambaye ahubwo byabaye ibisanzwe. Mu gutanga internet y’umuyoboro mugari ihendutse mu ngo, turafasha abakiliya muri iki gihe gikomeye tubaha ibyo bakeneye yaba mu bucuruzi ndetse no mu bundi buzima”.
Iyi internet yo mu rugo ikoreshwa igihe cyose, irizewe kandi irihuta, kuyishyira mu rugo bikorwa mu masaha 48 muri Kigali nyuma yo kwiyandikisha kuri iyi serivisi no mu masaha 72 hanze ya Kigali. Abakiriya bahabwa ubufasha igihe cyose [24/7]. Kwishyura hakoreshwa MTN MoMoPay unyuze ku *182*8*1*800000#
MTN Rwanda itangaza ko kuri ubu iyi serivisi iboneka ahantu hose hatuwe mu Mujyi wa Kigali, ku kigero kirenga 90%. Abakiliya bifuza iyi serivisi bahamagara ku murongo utishyurwa wa 3111 cyangwa bakohereza email kuri [email protected]

TANGA IGITEKEREZO