Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 8 Gashyantare 2025, ubera ku Cyicaro Gikuru cya MTN Rwanda.
Hagaragajwe ko GWAMON ari gahunda izafasha abantu mu byiciro bitandukanye baba abafite kuva ku bushobozi buri hasi kuzamura, kandi buri wese agakomeza kunogerwa na serivisi ahabwa.
Mu byiciro icuruzwamo hari igura 500 Frw, umukiliya agahabwa iminota 700 yo guhamagara na SMS 30, indi ikaba 1000 Frw agahabwa 7GB za internet na SMS 30, mu gihe uwishyuye 1500 Frw ahabwa iminota 800 yo guhamagara, 8GB za internet na SMS 30.
Umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa abakiliya, Ingabire Violette, yavuze ko abakiliya bakiriye neza GWAMON, kuko ifite udushya.’
Ati “Abakiliya bacu bose bashobora kubona ibyo bifuza, yaba abashaka guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi cyangwa ababishaka byombi. Iyi yiyongreye ku zindi kugira ngo bagire amahitamo menshi bigendanye n’ibyiciro birimo.”
“Imaze iminsi itangiye gukora kandi kugeza ubu batweretse ko bayakiriye neza, bidutra imbaraga zo gukomeza guhanga udushya muri MTN Rwanda.”
GWAMON ni pake igurwa igashirana no ku Cyumweru hatitawe ku munsi umuntu yayiguzeho, ari na yo mpamvu ituma MTN ishishikariza muri wese kuyigura ku wa Mbere.
Birumvikana ko uwayiguze ku wa Mbere w’icyumweru aba afite amahirwe yo kuyikoresha icyumweru cyose, mu gihe abayiguze ku yindi minsi bayikoresha igihe gito bitewe n’umunsi bayiguriyeho.
MTN Rwanda yagaragaje yagaragaje kandi ko abahanzi nyarwanda, Kivumbi King na Bwiza, ari bo bazakorana cyane na yo mu kwamamaza iyi serivisi usanga ku *345#, kugira ngo benshi bayisangemo.
MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ku ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye nk’uko biri muri gahunda y’ibikorwa ya 2025.






















Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!