Ku nshuro ya mbere, iyi kaminuza yafatanyije n’ubuyobozi bwayo, ubw’Akarere ka Kicukiro ndetse n’abanyeshuri bayigamo mu gutera ibiti 500 ndetse bakazakomeza kugeza intego zeshejwe.
Ni ibiti byatewe ku muhanda wa Rwandex, Umuyobozi wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, avuga ko ari intambwe idasubira inyuma mu kubungabunga ibidukije.
Yagize ati “Ikigo gishyigikiye igikorwa cyo gutera ibiti mu bice bitandukanye by’igihugu, ubu dufite akazi ko kubungabunga ibidukikije kandi ntituzateshuka ku kubikora.”
Abanyeshuri bari muri iki gikorwa bagaragaje ko nk’urubyiruko, ari b bakwiriye gufata iya mbere bagafatanya n’igihugu kuba batera ibiti kuko bituma abatuye igihugu bagira ubuzima bwiza mu gihe kirambye.
Minisiteri y’Ibidukikije yatangije umushinga wo gutera ibiti miliyoni 65 hirya no hino mu gihugu, ikangurira Abanyarwanda kuzagira uruhare muri icyo gikorwa no kubungabunga ibiti bizaterwa.
Mu biti bizaterwa hirya no hino harimo ibiti by’imitako, iby’imbuto, iby’ishyamba ndetse n’ibya gakondo byari byarabuze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!