Mu Ntangiriro z’Ugushyingo 2024, ni bwo hatanzwe ibihembo ngarukamwaka bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB, ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru, ARJ, bahemba abanyamakuru babaye indashyikirwa.
Umuyobozi wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yashimiye uruhare rwa RMC na ARJ mu guteza imbere itangazamakuru ariko ikanizeza umusanzu wayo mu itarambere ry’uyu mwuga.
Ati “Turashimira ARJ ikomeje guteza imbere ubunyamwuga mu banyamakuru. Twishimira inshuro ya 10 itanga ibihembo kuko hari umusanzu ugaragara byagize ku itrambere. Twe rero nk’abarera abanyamakuru tubaha ubumenyi mu gutangaza amakuru, gutunganya amashusho ndetse n’itumanaho, ni uruhare rwacu ku gushyigikira iki gikorwa.”
“Ikindi kandi Mount Kigali University nk’uko bigendanye n’umurongo twihaye, twemeye ko dukwiriye kugira ibyo twongeramo harimo gufasha abatsinze muri biriya bihembo kuba bakomeza kwiga amasomo yabo by’umwihariko icyiciro cya gatatu cya kaminuza.”
Mount Kigali University ifatanyije na RMC bizareba bamwe mu banyamakuru bahawe ibihembo babe bakomereza amasomo muri iyi kaminuza, mu Rwego rwo kurushaho gukarishya ubumenyi bwabo.
Umwe mu banyeshuri bize muri iyi kaminuza begukanye ibihembo harimo Mugisha Christian, ukorera IGIHE watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku guteza imbere imikurire y’umwana.
Mu mwaka ushize kandi hatsinze uwitwa Issa Kwigira wakoreraga Flash Tv, ariko ubu akaba akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!