Mega Global Market ikora ibikorwa bitandukanye ahanini bigamije gufasha abantu kugira ubuzima buzira umuze, birangajwe imbere no gucuruza imashini zifasha abantu kugorora iminsi yaba abafite ubumuga n’abatabufite.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 03 Ukuboza 2024 kibera mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, ahizihirijwe uwo munsi ku rwego rw’igihugu.
Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.
Ni igikorwa Mega Global Market yamuritsemo bimwe mu bikoresho icuruza bifasha abafite ubumuga gukora imyitozo ngororamubiri n’uburyo bikomeje gufasha abantu batandukanye.
Abacyitabiriye basuye ahaberaga imurikwabikorwa bya Mega Global Market berekwa imashini zafasha abafite ubumuga gukora imyitozo ngororamubiri.
Ni na ko abakozi ba Mega Global Market basobanuriraga ababasuye uko bakwita ku buzima ndetse babereka udushya twahanzwe hagamijwe gufasha, kuvura no gukumira indwara zitandura n’ingaruka zazo.
Uretse gucuruza izo mashini, Mega Global Market inatanga inyunganiramirire z’umwimerere zirindwi zirinda indwara kandi zifite ibyangombwa by’buziranenge byemewe n’ibigo bitandukanye ku Isi.
Ibyo kandi bijyana no gufasha kabifuza kujya mu mahanga nko kwiga,gutembera, gukora mu bihugu by’u Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyo mirimo icyo kigo giherutse kuyihemberwa, aho cyabaye icya mbere mu Rwanda mu bigo bibikora. Ni igihembo cya Abroad Education Agency of the Year mu bitangwa n’Ikigo Karisimbi Events.
Mega Global Link ifasha abagiye mu mahanga barimo abagenda bagiye mu kazi, kwiga, byaba iby’igihe kirekire cyangwa amasomo y’igihe kigufi, mu mashuri yisumbuye, abanza, abagiye gusura inshuti n’abavandimwe n’ababa bagiye gutembera cyangwa kwivuza.
Yagabye amashami aho kuri ubu ifite ibiro mu Rwanda, igakorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Canada no mu Burayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!