00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongera umubare w’abakina Golf ni kimwe mu bikubiye mu masezerano ya NCBA na Kigali Golf Resort & Villas

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 May 2025 saa 03:30
Yasuwe :

NCBA Bank Rwanda yagiranye amasezerano na Kigali Golf Resorts & Villas, azagira uruhare mu kongera umubare w’abakina Golf mu Rwanda, ndetse no gutera ibiti birenga miliyoni 10 mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kubungabunga ibidukikije.

NCBA Bank Rwanda ni imwe muri sosiyete zigira uruhare runini mu gutegura amarushanwa atandukanye harimo n’ay’umukino wa Golf, ndetse akaba ari amarushanwa aba buri mwaka.

Iri rushanwa ryahawe izina rya ‘Swing Your Way to Greatness’, riteganyijwe kongra kuba muri uyu mwaka bigendanye n’amasezerano mashya, rikazaba rifite umwihariko wo kwitabirwa n’abakiri bato mu guteza imbere uyu mukino.

Aya masezerano agamije NCBA Rwanda ivuga ko agamije ‘guhindura amateka’, azatuma abakiri bato bagera kuri 80 bakina Golf bitabira irushanwa ry’uyu mwaka.

Si ukwitabira gusa kuko muri uyu mwaka hazaterwa ibiti 10.000, mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere habungabungwa ibidukikije, aho hamaze guterwa ibigera ku 3.000.

Si mu Rwanda gusa kuko kugeza mu 2030, hazaba hatewe ibiti miliyoni 10 mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda rwiyongereye ku bindi bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania, aho NCBA yamaze gushinga imizi by’umwihariko mu mukino wa Golf, igira uruhare mu kongera umubare w’abagore n’abato bayikina.

Umuyobozi w’agateganyo wa Kigali Golf Resorts & Villas, Gaston Gasore, yavuze ko ari amasezerano y’ingirakamaro azatuma umubare w’abakina Golf uzamuka kandi n’abatuye hafi y’ikibuga bakayungukiramo.

Ati “Twishimiye gushyigikira Golf y’abato ndetse na gahunda yo kugirira umumaro abaturiye hano. Hamwe na NCBA twageze ku ntego za mbere zo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abarenga 3.000. Izi ni intangiriro.”

Umuyobozi wa NCBA Group, Maurice Toroitich, yavuze ko amasezerano arenze Golf, kandi u Rwanda ari urugero rwiza rw’iterambere muri byose binyuze muri siporo.

Ati “Irushanwa rya ‘Swing Your Way to Greatness’ rirenze umukino waGolf. Ahubwo ni ikimenyetso cy’uko banki zagakwiriye kuba zibaho. Buri mupira ukinwa, buri giti giterwa bifite icyo bivuze. U Rwanda rero rwerekana ko intego z’icyo ari cyo cyose zagerwaho binyuze muri siporo.”

Buri mwaka iyi banki ishora arenga miliyoni 230$ mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ndetse n’arenga miliyoni 772$ mu bikorwa by’ubuzima, uburezi no gufasha imishinga iciriritse.

Mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere kandi, iyi banki itanga inkunga mu korohereza abatuye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kubona imodoka z’amashanyarazi, zidasohora umwuka wangiza ikirere.

Irushanwa rya NCBA riheruka kubera kuri Kigali Golf Resorts & Villas, ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 200. Batatu ba mbere ari bo Paul Ntaganda, Alphonsine Murekatete na Bethlehem Umuzabibu, bahembwe kujya gukina muri Kenya ahabereye ‘NCBA Golf Series Grand Finale’, yahurije hamwe abaturutse muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Umuhango wo gusinya amasezerano wabereye kuri Kigali Golf Resort & Villas
Ikiganiro cyatanzwe cyibanze ku iterambere rya Golf mu Rwanda
Joey Mutaboba ni umwe mu bana bagaragaza impano yo gukina Golf bakiri bato
Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya NCBA na Kigali Golf Resort & Villas witabiriwe n'ab'ingeri zose
Umuyobozi w'agateganyo wa RUGC, Gasore Gaston, yavuze ko amasezerano atazungukiramo abato gusa ahubwo harimo n'abaturiye ikibuga
Umuyobozi wa NCBA Group, Maurice Toroitich, yashimye intambwe imaze guterwa mu Golf
Amasezerano ya NCBA na Kigali Golf Resort & Villas azafasha abana bagera kuri 80 bafite impano yo gukina Golf
Ni amasezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi wa RUGC n'Umuyobozi wa NCBA Group, Maurice Toroitich
Abakinnyi ba Golf bashima ubufatanye bagirana n'abafatanyabikorwa nka NCBA Rwanda
Umuyobozi wa NCBA Group, Maurice Toroitich, agerageza gukina umupira wa Golf
NCBA Rwanda irateganya gutegura amarushanwa y'abato n'abakuru
Golf ni umukino witabirwa n'ab'ingeri zose
Joey Mutaboba akina yatangiye gukina Golf akiri muto
Umuyobozi wa NCBA Group, Maurice Toroitich, yerekanye ko banki ishishikajwe no guteza imbere umukino wa Golf uhereye mu bana
Amasezerano akubiyemo ko hazaterwa ibiti birenga ibihumbi 10
Joey Mutaboba afatanyije n'Umuyobozi wungirije wa Rwanda Golf Union gutera igiti
Umuyobozi wa NCBA Group, Maurice Toroitich, na we yateye igiti

Amafoto: Izabayo Bona Parfait


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .