00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kheri Group Ltd yasabanye n’abakiriya bayo ishimira abitwaye neza

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 December 2024 saa 03:15
Yasuwe :

Sosiyete Kheri Group Ltd ihagarariye ikigo ’Be Forward’ gicuruza imodoka mu Rwanda kizikura mu bihugu bitandukanye bya Aziya, yasabanye n’abakiriya bayo mu rwego rwo kubashimira, kubifuriza impera z’umwaka nziza no kungurana ibitekerezo na bo.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wa tariki 10 Ukuboza 2024, cyitabirwa n’abakora muri Kheri Group Ltd, ubuyobozi bwa Be Forward n’abakiriya babo.

Abakiriya b’iyi sosiyete bagaragaje ibyifuzo byabo n’aho babona hashyirwa ingufu mu rwego rwo kunoza imikoranire.

Abakiriya kandi bashimiwe umusanzu wabo mu iterambere rya Kheri Group, aho batanu baguze imodoka nyinshi kurusha abandi bahawe ibihembo by’amafaranga n’amagabanyirizwa ku zo bazagura mu minsi iri imbere.

Ntihinyurwa Olivier wahembwe 1000$ bitewe no kugura imodoka nyinshi, yavuze ko yishimiye imikoranire ye na Kheri Group Ltd no guhabwa igihembo.

Ati “Nishimiye uburyo bagiye batworohereza kugura imodoka, aho wishyura mu byiciro bibiri ugatanga 50% by’igiciro cy’imodoka watumije, andi ukazayishyura imodoka ikugezeho. Ikindi ni uko uko ugura imodoka nyinshi bagenda baguha agahimbazamusyi kagutera imbaraga.”

Mukundiyukuri Etienne wahembwe nk’uwaguze imodoka nyinshi zidasohora imyuka ihumanya ikirere, yavuze ko agiye kugira imbaraga zo gukomeza gukorana n’iyi sosiyete ndetse no kuyishimira abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Kheri Group, Karitanyi Huguette, yavuze ko gusabana n’abakiriya babo bigamije kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’iyo sosiyete.

Ati “Iyo umwaka urangiye twaracuruje bikagenda neza, ni abakiriya baba baraduteje imbere, ni ngombwa kubashimira. Hari abo twahembye mu rwego rwo kubereka ko bagize uruhare rukomeye mu byo dukora ariko n’abandi bose muri rusange turabashimira cyane.”

Karitanyi yongeyeho ko nka Kheri Group Ltd banabonye umwanya mwiza wo kuganira n’abakiriya babo ku byifuzo bafite kandi ko bazabishyira mu bikorwa kugira ngo bakomeze kubaha serivise zibanogeye.

Uwari uhagarariye Be Forward muri iki gikorwa, yavuze ko ibitekerezo by’abakiriya ba Kheri Group mu Rwanda, na bo babyakiriye nk’ikigo bakorana kandi ko bizafasha mu kunoza imikorere n’imikoranire y’ibyo bigo byombi.

Kheri Group Ltd yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018, ikaba itanga serivise zo gucuruza imodoka aho uyikeneye ayitumiza mu Buyapani, muri Koreya y’Epfo cyangwa i Dubai bakayimuzanira ndetse bakanamufasha kuzuza ibisabwa byose mu nzira kugeza imugezeho.

Gutumiza imodoka muri Kheri Group bitwara hagati y’amezi abiri n’atatu ikagera ku mukiriya, mu gihe yujuje ibisabwa byose byatuma ihita ijya mu muhanda.

Abaguze imodoka nyinshi bahawe ibihembo by'ishimwe ku bwo kwizera no gukorana neza n'ikigo
Abakiriya batanze ibitekerezo ku byo babona byanozwa
Abakiriya bishimiye ibihembo bahawe bavuga ko bizabatera imbaraga mu gukomeza gukorana na Kheri Group
Ubuyobozi bwa Kheri Group Ltd n'ubwa Be Forward bwari muri iki gikorwa
Uwari uhagarariye Be Forward muri iki gikorwa yavuze ko ibitekerezo byakiriwe bizafasha mu kunoza imikoranire y'impande zombi
Iki gikorwa cyari cyanatumiwemo bamwe mu bakiriya ba Kheri Group Limited
Umuyobozi Mukuru wa Kheri Group, Karitanyi Huguette, yavuze ko gusabana n’abakiriya babo bigamije kubashimira uruhare mu iterambere ry’iyo sosiyete

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .