Ku wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi 2024, nibwo aba bakozi bahagarariye abandi bari kumwe n’abayobozi babo ku rwego rw’Isi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ni igikorwa cyabimburiwe no kubanza kwerekwa filime mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gutemberezwa ibice bigize Urwibutso, banasobanurirwa buri kimwe.
Beretswe amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside by’umwihariko mbere y’uko Abakoroni bagera mu Rwanda, itegurwa rya Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe.
Nyuma y’ibyo byose Umuyobozi Mukuru wa ‘Salvo Grima Group’ ku Isi, Karl Aquilina, yavuze ko ibyabaye ari amateka akwiriye kumenywa na buri wese wiyumva nk’Umunyarwanda ndetse binatanga isomo ryo kwiyubaka ku bindi bihugu.
Yagize ati “Kugeza ubu twishimiye ishoramari ryo mu Rwanda ndetse n’imikoranire yacu nabo. Kuva twahagera mu 2020 twiyumva nk’Abanyarwanda, ibyo rero bituma tugomba kumenya amateka y’iki gihugu by’umwihariko tunibuka ibyarubayeho mu myaka 30 ishize.”
“Iyo uje hano ukareba uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ukareba n’uko igihugu kimeze ubu, usanga harakoreshejwe imbaraga nyinshi cyane. Abaturage bongeye kwiyunga bubaka igihugu bahuriyeho. Iryo ni isomo rikwiriye buri wese uri mu gihugu cyangwa hanze yacyo.”
Si ugusura Urwibutso gusa kuko abakozi b’iki kigo bunamiye bakanashyira indabo ku mva z’inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguwe.
Salvo Grima Group yashinzwe ahagana mu 1860 muri Malta, ikaba ikorera mu bihugu birindwi byo muri Afurika n’i Burayi byumwihariko mu gukwirakwiza ibicuruzwa by’inganda zikomeye ku Isi.
Iki kigo cyageze mu Rwanda mu 2020 kimaze guhanga imirimo ku bakozi bahoraho bagera 100 mu Rwanda aho gicuruza ibicuruzwa nkenerwa bya buri munsi ku maduka arenga ibihumbi 7 mu gihugu hose.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!