Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bikuru by’iki kigo gicuruza amashusho mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025.
Hagiye gushira imyaka ibiri StarTimes itangiye gufasha abakunzi bayo gukurikira filime z’inyamahanga ariko zisobanuye mu Kinyarwanda mu buryo butandukanye.
Ni filime zinyura kuri Ganza TV mu gihe cy’umunsi wose, ariko nyuma y’ibyufuzo by’abakiriya ba StarTimes, yahisemo kongeramo imbaraga isinyisha amasezerano ikigo cya Junior Giti, nkuko byagarutsweho na Paruku René Pedro ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo.
Ati “Azajya adufasha mu bikorwa tuzajya tunyuza kuri Ganza TV, ikora filime ziri mu Kinyarwanda. Hamwe n’ikigo ayoboye [Giti Business Group] ni bamwe mu bafatanyabikorwa tuzakorana.”
Mu ntangiro Junior Giti yasinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe na StarTimes, ariko nk’uko abivuga ni igitekerezo cyari kimaze igihe kinini gitekerezwaho.
Ati “Ni umushinga tumaze igihe dutekereza, ariko ubu ugiye gushyirwa mu bikorwa. Abantu bose bafite StarTimes bakurikire Ganza TV, kuko filime zanjye bazajya bazibona umunsi wose.”
Ganza TV ni shene ya 460 ku bafite ‘antenne’ y’igisahani, ndetse na 103 ku bakoresha iy’udushami. Inyuraho filime Nyafurika, ibiganiro mpuzamahanga, filime za Kung-Fu, ibiganiro by’urwenya n’ibindi byinshi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!