Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, ni bwo ku Cyicaro Gikuru cya MTN Rwanda habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro iyi telefoni iri mu zigezweho mu Rwanda.
Ni telefoni ifite byose bikenewe ku ikoranabuhanga, dore ko ifite ubushobozi bwo gukora yifashishije ubwenge buhangano (AI), ndetse ikaba yabikora mu buryo bwihuse kuko ikoresha internet ya 5G imaze kugera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Iyi telefoni kandi ishobora kubika ibintu byinshi bitandukanye kuko umwanya wayo ugera kuri 256GB. Ibika umuriro ku rwego rwo hejuru, kuko batiri yayo ingana na 5000mAh.
‘Infinix Note 50’ ifite umubiri ukomeye utuma igihe yikubise hasi itangirika, ndetse ikaba ikoze mu buryo buyemerera kujya mu mazi muri metero imwe ugana mu bujyakuzimu kandi ikaba yamaramo iminota hafi 30.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert, yavuze ko ari telefoni igiye gusubiza ibibazo Abanyarwanda bari bafite by’umwihariko mu ikoranabuhanga.
Ati “Ni telefoni izajya ikoresha AI cyane kuko uyifite ashobora kuyisaba kumukorera serivisi zitandukanye. Urugero niba wifuza itike y’indege uzajya uyibwira iyigushakire kandi kuri make.”
“Ifite ubushobozi bwo gukora byinshi kandi mu gihe gito. Mu Rwanda ihageze nyuma y’igihe gito isohotse, iza ku giciro cyo hasi ugereranyije n’ibyo ibasha gukora. Ahubwo Abanyarwanda bayitunge mu ba mbere.”
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bwa Telefoni zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yavuze ko iki gikorwa kizafasha abakoresha serivisi ya MTN Rwanda bagerwaho n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ati “Ntabwo twifuza ko hari umukiliya wacu usigara inyuma kuko nta bushobozi bw’ako kanya afite bwo gutunga telefoni igezweho. Uzagura ‘Infinix Note 50’ azabona byinshi birimo na serivisi za MTN.”
“Hari iminota 300 yo guhamagara azajya ahabwa, ahabwe 15GB ya internet, ndetse igihe aguze ikarita yo guhamagara akoresheje MTN MoMo yongezwe 20% y’ayo yaguze, bikorwe mu mezi atatu.”
Umukiliya wa Infinix ashobora kugura iyi telefoni ku maduka yose ya Infinix ndetse no ku mashami ya MTN Rwanda ari hose mu gihugu atanze 389.999 Frw, ariko akaba ashobora kwishyura mu byiciro bigendanye n’ubushobozi bwe.













Amafoto: Adeba
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!