00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation na Mount Kigali University bigiye kunguka irerero rishya

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 March 2025 saa 07:25
Yasuwe :

Imbuto Foundation na Mount Kigali University bigiye gutaha irerero rishya rigiye kuzura ku bufatanye bw’impande zombi, rikazajya rirererwamo abana bari munsi y’imyaka itandatu.

Ni irerero ryubatswe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, aho abana bazajya bahurizwa bakagaburirwa amafunguro hagamijwe kurwanya imirire mibi, kubungabunga ubuzima bwabo, kubakorera isuku, kubaha ubumenyi bw’ibanze, kubarinda kujya mu muhanda n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Mount Kigali Universtity n’ubwa Imbuto Foundation, bwagiye gusura aho imirimo yo kubaka iri rerero igeze, basanga igeze kuri 75% ndetse mu kwezi gutaha kwa Mata 2025, rikazaba ryamaze kuzura.

Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Imbuto Foundation, Aaron Ndizeye, yavuze ko ari igikorwa kizaba ari ingirakamaro mu baturiye aho iri rerero ryubatse.

Ati “Iki gikorwa kizagirira akamaro abaturage benshi by’umwihariko abatuye i Masaka. Ibi kandi biragaragaza ubufatanye buri hagati ya Mount Kigali University na Imbuto Foundation mu kugirira akamaro abaturage.”

Umuyobozi wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ku kamaro k’iki gikorwa. Ati “Iyi gahunda itegerejweho impinduka ku bana b’Abanyarwanda, harimo kubaha uburezi bw’ibanze. Si ukububakira ejo hazaza gusa, ahubwo ni ukubungabunga ubuzima bwabo.”

Mount Kigali na Imbuto Foundation byatangiye gukorana kuva mu 2018, mu 2022 bivugurura imikoranire, aho iyi kaminuza yatanze ibihumbi 175$ yo gutera inkunga ibikorwa bya Imbuto Foundation birimo no kurihira amashuri abana batishoboye.

Irerero ryubatswe na Mount Kigali ifatanyije na Imbuto Foundation rigiye kuzura
Prof. Simon Gicharu washinze Mount Kigali University n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, bashyize hamwe mu guha abana ibyo kunywa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .