Ni irerero ryubatswe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, aho abana bazajya bahurizwa bakagaburirwa amafunguro hagamijwe kurwanya imirire mibi, kubungabunga ubuzima bwabo, kubakorera isuku, kubaha ubumenyi bw’ibanze, kubarinda kujya mu muhanda n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Mount Kigali Universtity n’ubwa Imbuto Foundation, bwagiye gusura aho imirimo yo kubaka iri rerero igeze, basanga igeze kuri 75% ndetse mu kwezi gutaha kwa Mata 2025, rikazaba ryamaze kuzura.
Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Imbuto Foundation, Aaron Ndizeye, yavuze ko ari igikorwa kizaba ari ingirakamaro mu baturiye aho iri rerero ryubatse.
Ati “Iki gikorwa kizagirira akamaro abaturage benshi by’umwihariko abatuye i Masaka. Ibi kandi biragaragaza ubufatanye buri hagati ya Mount Kigali University na Imbuto Foundation mu kugirira akamaro abaturage.”
Umuyobozi wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ku kamaro k’iki gikorwa. Ati “Iyi gahunda itegerejweho impinduka ku bana b’Abanyarwanda, harimo kubaha uburezi bw’ibanze. Si ukububakira ejo hazaza gusa, ahubwo ni ukubungabunga ubuzima bwabo.”
Mount Kigali na Imbuto Foundation byatangiye gukorana kuva mu 2018, mu 2022 bivugurura imikoranire, aho iyi kaminuza yatanze ibihumbi 175$ yo gutera inkunga ibikorwa bya Imbuto Foundation birimo no kurihira amashuri abana batishoboye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!