Umunsi ku munsi iterambere ririhuta ndetse no ku bijyanye no kurimba, utabikurikiranye asigara inyuma. Bamwe bashima imyambaro yakorewe mu Rwanda, abandi bagashima iyo hanze cyane no hari n’abayikoresha yombi.
Uko ni nako umunsi ku munsi havuka inganda, inzu z’imideri, n’amaduka atandukanye abafasha kurimba mu buryo butandukanye.
IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye n’umwe muri ba rwiyemezamirimo wahisemo kwambika abagore n’abakobwa by’umwihariko abagezaho imyambaro iturutse i Burayi cyane cyane mu Bubiligi.
Umuyobozi akanaba uwashinze iduka rya Bénédiction Boutique, Uwera Françoise, avuga uko igitekerezo cyaje n’impamvu yahisemo kwambika abagore n’abakobwa gusa.
Ati “Mbere y’uko ndishinga [iduka] byavuye ku kuba ari ibintu nkunda cyane by’umwihariko kwambika abagore n’abakobwa muri rusange. Ibintu byinshi biri muri iri duka bituruka i Burayi ariko cyane cyane mu Bubiligi kuko ibindi bihugu bijya kuhashaka imyenda.”
Yongeyeho ati “Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwambara kandi bakaberwa haba mu gihe cy’ibirori, mu kazi, mu gihe cy’izuba, ubukonje n’ahandi. Bitewe rero n’uko ndi umugore iyo mbonye aberewe biranezeza ni yo mpamvu ari bo nahisemo.”
Yongeyeho ko kandi igitekerezo cyavuye ku rindi duka yakoreraga rya La Comete ryahoze ryambika abayobozi batandukanye mu Rwanda, abakora kuri Televiziyo n’abandi.
Uwera usanzwe anatuye mu Bubiligi avuga ko mu iduka rye ushobora gusangamo imyenda yose buri mugore yakenera kandi atagombye kuyitumiza hanze.
Ati “Hano buri muntu wese arahibona kuko si ngombwa ko uba ufite ubushobozi buri hejuru. Nagiye hariya [mu Bubiligi] ndeba imyenda myiza ngerageza kuyigeza ku isoko ribari hafi.”
Umwihariko w’iri duka ni uko ritagendera ku bicuruzwa bihenze cyane kuko akenshi kugira ngo umuntu aberwe bidasaba kuba yambaye imyenda y’inganda zikomeye gusa.
Uwera avuga ko bitewe n’uko ari ibintu akora akunze, kugurisha ku giciro cyo hasi nta gihombo abibonamo.
Ati “Kugira ngo uberwe bisaba kujyanisha umwenda mwiza, isakoshi, inkweto ndetse n’umukandara kandi ugasa neza kandi utahenzwe. Kuko imyenda iva hanze ntabwo biba byoroshye, ariko kuko ari ibintu dukora dukunze, bituma no kwambika abantu binyorohera.”
“Ikindi nashatse ni ugukemura ikibazo cyo gutuma imyenda, rimwe na rimwe ubona ko bakuzanira iyo utakunze, ariko iyo tukwegereye hano, turakwambika, tukareba uko uberewe, tukanakugira inama.”
Benediction Boutique ikorera mu Mujyi wa Kigali, ku Kimihurura mu nyubako ya KABC, ikagira ibirimo imyenda itandukanye y’abagore, amavuta atangiza uruhu, imikufi, inkweto, imibavu, amasakoshi, n’ibindi byose bishobora gutumizwa hanze y’u Rwanda.
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!