Ibyishimo ku bahembwe na Unimoni kureba umukino wa nyuma wa Unimoni Asia Cup 2018

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Sosiyete, Unimoni izobereye muri serivisi z’imari zirimo koherezanya amafaranga, kuvunja no kwishyurana, yatangaje abakiliya bayo batsindiye itike yo kujya kureba umukino wa nyuma w’amarushanwa ya cricket yiswe ‘Unimoni Asia Cup 2018.’

Abakiliya babiri baturutse mu Rwanda, Uganda na Kenya ndetse n’umukiliya umwe umwe muri Botswana, Seychelles na Zambia, batsindiye amatike yo kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu kureba imbonankubone umukino wa nyuma w’irushwanwa rya Cricket ryiswe Unimoni Asia Cup 2018.

Mohammed Hanif, umunya-Pakistan uba mu Rwanda, yavuze ko yatunguwe cyane ubwo yamahagarwaga abwirwa ko ari umwe mu batsindiye itike yo kujya kureba umukino wa nyuma.

Yagize ati “Ntabwo nabyemeye ubwo Unimoni yampamagaraga ikambwira ko ari njye munyamahirwe watsindite itike yo kujya kureba umukino wa nyuma wa Unimoni Asia Cup 2018.”

Ibyishimo abihuje n’umuhinde uba mu Rwanda Srinath Vardhinenim, watsindiye itike yo kujya kureba umukino wa nyuma wa Unimoni Asia Cup 2018, u Buhinde bwatsinzemo Bangladesh kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2018.

Srinath yagize ati “Ubwo bampamagaragara bwa mbere natekereje ko ari abatekamutwe ariko nyuma yo gutsinda, nishimiye gutembera nkaryoherwa n’umukino nkwirebera imbonankubone kuri sitade.”

Aya mahirwe yo gutsindira itike yo kujya kureba amarushanwa ya Unimoni Asia Cup 2018 yari afunguye ku bakiliya ba Unimoni bose baba muri Afurika, bohereje amafaranga bakoresheje Unimoni hagati y’itariki 11 Kanama kugeza tariki 10 Nzeri 2018.

Unimoni ni imwe mu mashami y’Ikigo mpuzamahanga Finablr Group kizobereye muri serivisi zo koherezanya amafaranga, kuvunja no kwishyurana.

Abanyamahirwe batsindiye itike yo kujya kureba umukino wa nyuma wa Unimoni Asia Cup 2018
Uyu mukino warangiye u Buhinde butsinze Bangladesh

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza