Ibyihariye kuri Nyungwe, Pariki Home Rwanda igiye gutemberezamo ababyifuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukuboza 2018 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Mu majyepfo ashyira burengerazuba bw’u Rwanda niho haboneka pariki y’igihugu ya Nyungwe, igizwe n’ishyamba kimeza rikuze kurusha ayandi muri aka karere n’urusobe rw’inyamaswa amagana.

Sosiyete itembereza ba mukerarugendo, Home Rwanda Safaris kuwa Gatandatu tariki 22 Ukuboza izazengurutsa ababyifuza, berekwa ibyiza bitatse iryo shyamba riturukamo 60 % by’amazi atunze u Rwanda.

Pariki ya Nyungwe niryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika. Niryo rirusha ayandi ubugari mu mashyamba yo mu misozi ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati; rikaba ari naryo ryabayeho mbere y’andi kuko ryabayeho mu gihe cyiswe icy’Ubutita.

Ishyamba rya Nyungwe ririmo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni nk’ikinyoni kinini cy’ubururu bita Turaco n’izindi.

Umuyobozi wa Home Rwanda Safaris, Aimable Tuyigire yavuze ko abazatemberezwa, uretse kugenda ku kiraro cya metero 45 z’uburebure kiri mu bushorishori bwa Nyungwe, bazanabona inyamaswa zirimo inguge n’ibitera, icyayi cya Kitabi n’ibindi.

Yagize ati “Bazabasha kwibonera ibitera bigira imico nk’iy’abantu, inguge abashakasatsi bavuga ko zihuje n’umuntu 98 %, amoko menshi y’inyoni n’umwuka mwiza wihariye. Niho hantu umuntu ajya akahavana ishusho y’ubwiza bw’u Rwanda.”

Ibiciro byo kujyana na Home Rwanda Safaris muri Pariki ya Nyungwe ni 35 000 Frw ku muntu umwe, 50 000 Frw ku bantu babiri (couple) n’amadolari 120 ku banyamahanga.

Muri ayo mafaranga haba harimo itike y’urugendo, ibyo kurya bya saa sita ndetse n’utwo guhekenya (snacks). Harimo kandi amafaranga yo kwinjira muri pariki n’umuntu uzafasha abakerarugendo gusobanukirwa ibyiza biri muri pariki.

Amatike ari kugurishirizwa ku biro bya Home Rwanda Safaris kuri Yamaha ku Muhima cyangwa ugahamagara kuri 0788206999.

Habonekamo inyamaswa z'amoko atandukanye
Ikiraro kiri mu bushorishori bw'ishyamba rya Nyungwe cyahogoje amahanga
Iri shyamba ririmo amoko asaga 200 y'ibiti
Nyungwe igizwe n'ibiti by'inganzamurumbo n'ikiraro kiri mu bushorishori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza