00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo 100 bigiye guhugurirwa guha akazi abafite ubumuga, abagore n’urubyiruko mu Rwanda

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 8 June 2024 saa 03:30
Yasuwe :

Ikigo Sharpen Jobs Ltd ku bufatanye n’umushinga wa Feed the Future Rwanda Hanga Akazi uterwa inkunga na USAID, byatangije umushinga ’Inclusive HR Practices’ wo guhugura abashinzwe abakozi mu bigo 100 mu Rwanda.

Ni umushinga uzibanda cyane mu rwego rw’ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho birimo inganda n’ama-hoteli, hagamijwe kubitegurira guha akazi abantu bafite ubumuga, urubyiruko n’abagore.

Ku wa 7 Kamena 2024, ni bwo mu Mujyi wa Kigali hafunguwe ku mugaragaro uyu mushinga mu gikorwa cyitabiriwe n’abiganjemo abayobozi n’abafite ibigo bikora muri izo nzego.

Binyuze muri uyu mushinga hazibandwa ku guhugura abashinzwe abakozi ariko hanahugurwe n’abayobozi babyo cyangwa abandi bashobora kubihagararira badasanzwe muri izo nshingano, mu gihe nk’ikigo cyaba gisanganwe abakozi bake.

Amahugurwa azaba hagati ya Nyakanga n’ukwakira 2024, bahabwe ubumenyi ku byo ushinzwe abakozi yakora kugira ngo abafite ubumuga bari muri sosiyete akorera babashe gukora bisanzuye bitume batanga umusaruro, cyo kimwe no ku bagore ndetse n’urubyiruko.

Bazahugurwa kandi ku cyakorwa mu gushyira hanze imyanya y’akazi ku buryo abo muri ibyo byiciro bitatu bisangamo, uko bakwiye gufatwa mu buryo bukwiye mu gihe cyo kubakoresha ibizamini by’akazi, uko bahabwa akazi n’ibindi byose byatuma bakisangamo kandi bakakanoza.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Sharpen Jobs Ltd, Mugabo Nicole, yavuze ku cyuho kiri mu mitangire y’akazi gituma abafite ubumuga batisangamo cyane.

Ati ’’Ku bantu bafite ubumuga usanga ibigo bitanga akazi bitabyumva cyane. Bakavuga bati ’Njyewe se ubu umuntu ufite ubumuga namuzana gute mu kazi? Ni gute se navugana na we? Ntabwo umuntu wenda ufite ubumuga bwo kutavuga cyangwa kutumva, nkanjye ntabwo nzi ururimi rw’amarenga’.’’

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubucuruzi cya Stafford and Family Business kinafite ubucuruzi bw’ikawa buzwi nka Stafford Coffee Brewers, Rubagumya Stafford, afite intego yo gukoresha abakozi benshi bafite ubumuga.

Kuri ubu mu basaga 80 afite akaba akoreshamo 13 bafite ubwo kutumva no kutavuga, asaba abandi bakoresha kwita kuri abo bantu kuko banatanga umusaruro ndeste anahamya ko batagira byinshi bibarangaza.

Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Feed the Future Hanga Akazi, Timothy Shumaker, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga riri mu nyungu z’Abaturarwanda muri rusange.

Ati ’’Ndashaka kubashishikariza no kubaha umukoro ngo dukomezanye urugendo, kuko ahazaza heza h’u Rwanda hari mu nyungu z’abaturage barwo bose.’’

Uyu mushinga umuritswe nyuma y’uko ubushakashatsi bw’Ikigo Sharpen Jobs Ltd bwagaragaje ko 6% gusa byi bigo biri mu rwego rw’ubuhinzi no gutegura umusaruro ubukomokaho ari byo byonyine bikoresha abafite ubumuga bikaba bigaragaza icyuho kinini mu mitangirwe y’akazi.

Mu bindi byagaragajwe ni uko hari kubahirizwa neza ibjyanye no guha urubyiruko akazi hubahirizwa uburinganire, gusa ahenshi mu bigo bitanga akazi hakaba hatagaragaramo abagore.

Ikigo Sharpen Jobs Ltd kandi kimaze kuba ubukombe mu gutanga abakozi, ubujyanama mu gucunga ibigo no guhugura abakozi, kikaba kimaze guha akazi abasaga ibihumbi 12 mu bihugu birimo u Rwanda, Malawi, Tanzania, Zambia, Zimbabwe na Kenya.

Rubagumya Stafford ni rwiyemezamirimo wamaze gufata iya mbere mu guha akazi abafite ubumuga benshi.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Sharpen Jobs Ltd, Nicole Mugabo, yatangaje ko icyo biteze cyane kuri aya mahugurwa ari uguha urubuga abantu bafite ubumuga, urubyiruko n'abagore.
Umuyobozi Mukuru w'Umushinga Feed the Future Hanga Akazi, Timothy Shumaker, yavuze ko umushinga wamuritswe uri mu nyungu z’Abaturarwanda muri rusange
Hamuritswe umushinga Inclusive HR Practices

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .