Mu dushya I&M Bank yazanye muri iyi gahunda ya Karame harimo inguzanyo igera kuri miliyoni 50 Frw itangwa nta ngwate. Ibi bizatuma abakiriya ba I&M Bank (Rwanda) Plc bagira ubushobozi bwo kuba babona amafaranga abafasha gukemura bimwe mu bibazo bagira bitunguranye.
Umukiriya wa I&M Bank (Rwanda) Plc, uzajya yifuza kuba yatunga inzu ye bwite, Karame izajya imufasha kuba yahabwa igisubizo mu masaha 24 ku inguzanyo yakwishyura mu gihe kigeze ku myaka 30, kandi zikishyurwa hakurikijwe uko umukiriya abyifuza bitewe n’ubushobozi bwe.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko yishimiye iyi gahunda kandi hari uruhare izagira mu iterambere ry’Abanyarwanda mu buryo bw’imari.
Ati “Gahunda ya ‘Karame’ igamije kwegereza no gushishikariza Abanyarwanda kugana serivisi z’imari. Iyi gahunda rero yo kugeza ku bakiriya serivisi mu masaha 24, ituma igihe ukeneye amafaranga cyangwa serivisi z’imari, udategereza.”
Uyu mwihariko w’iyi gahunda kandi utanga konti zo kwizigamira zifite inyungu igera kuri 9.5%, bikaba bigamije gufasha abakiriya gukuza imari yabo no kugera ku ntego zabo z’imari.
Undi mwihariko wa Karame, ni ukuba umukiriya ashobora guhabwa igisubizo ku inguzanyo y’imidoka nayo mu masaha 24.
Izo serivisi zose zizakomeza gutizwa umurindi n’uburyo bw’ikoranabuhanga ririmo kwimakazwa muri I&M Bank burimo WhatsApp Banking, Internet Banking, na Mobile App, ku buryo umukiriya azajya akoresha ko nti ye aho ari hose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!