Uyu wari umwitozo wateguwe n’ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc ndetse n’Ishami rishinzwe kurwanya Inkongi n’Ubutabazi muri Polisi y’Igihugu.
Ahagana saa Ine n’Igice zo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza 2024, ni bwo mu nyubako ikoreramo I&M Bank (Rwanda) Plc, havugijwe intabaza ikoreshwa igihe inyubako ifashwe n’inkongi y’umurimo.
Abakozi ba Banki, abakorera muri iyo nyubako n’abandi bose barimo bashaka serivisi zitandukanye bakwiriye imishwaro, buri wese yihuta ashakira ubuhingiro hanze y’inyubako kuko batekerezaga ko inzu ifashwe n’inkongi.
Ikintu cya mbere babwiwe ni ugusohokera ahabugenewe mu gihe inyubako ifashwe n’inkongi birinda gukoresha esanseri.
Beretswe ko niba inkongi ifashe inyubako rusange bagomba guhurira ahantu hamwe hagenwe kandi hitaruye inyubako, bakibuka guhamagara ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro.
Nyuma yo gusobanurirwa ibyo baneretswe uburyo bashobora kwitabara no gutabara bagenzi babo, bifashishije ibizimyankongi biba biri ahantu hatandukanye mu nyubako.
Abakorera muri iyi nyubako bahawe ubumenyi bwihariye bw’uko bakwitwara mu bihe nk’ibi, bibukijwe ko ikindi bagomba kwitaho ari ukwita ku bato n’abafite intege nke nk’ubumuga n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe umutekano muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Rusagara Gilbert yavuze ko uyu mwitozo wakozwe kugira ngo batange amahugurwa ku bakorera muri 9 on the Avenue.
Ati “Iki gikorwa cyari kigamije gutanga ubutumwa ku bakorera muri iyi nyubako cyangwa abaje gushakamo serivise zitandukanye. Igihe icyo aricyo cyose bitewe n’impamvu runaka hashobora kuba inkongi y’umuriro, ibyo rero bisaba ko bagira ubumenyi ku bigendanye no kuzikumira n’ubutabazi.”
Polisi yabwiye abakorera muri iyi nyubako ko hari uburyo batabarwa byihuse baramutse bahamagaye ku mirongo itishyurwa ya 111 cyangwa 112.
![](local/cache-vignettes/L1000xH898/1m6a8631-fa219.jpg?1733600920)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/1m6a8607-61149.jpg?1733600920)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/1m6a8642-c8a6b.jpg?1733600920)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/1m6a8648-2-fd0f1.jpg?1733600920)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1500/1m6a8700-2-b727d.jpg?1733600920)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/1m6a8677-95f6a.jpg?1733600920)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1000/1m6a8710-a87e7.jpg?1733600920)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/1m6a8727-2-553b6.jpg?1733600921)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/1m6a8786-2-fcf74.jpg?1733600921)
![](local/cache-vignettes/L1000xH800/1m6a8873-4a043.jpg?1733600921)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/1m6a8846-3-ec171.jpg?1733600921)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1000/1m6a8887-260fa.jpg?1733600921)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/1m6a8773-3f4a6.jpg?1733600921)
Amafoto: Jabo Robert
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!