00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda Plc yafunguye ishami rishya muri DP World

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 November 2024 saa 02:11
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda Plc yafunguye Ishami rishya i Masaka mu Karere ka Kicukiro rikorera mu kigo cya DP World, kikaba gisanzwe gikora nk’icyambu kidakora ku nyanja gifasha kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.

Gufungura iryo shami rishya byabaye ku itariki 31 Ukwakira 2024, byitabirwa n’ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda Plc, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ndetse n’abakiliya bayo.

Iri shami rije nk’igisubizo ku bakiliya n’abakozi ba DP World bakeneraga serivise za banki nko mu gihe bakeneye kwishyura izijyanye n’ibicuruzwa byabo bagakora ingendo ndende bashaka ikigo cy’imari.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko iyo banki yishimiye gufungura ishami muri Masaka, rikanaba irya kabiri rifunguwe muri Kicukiro muri uyu mwaka.

Ati “Twashatse guhindura icyerekezo cya banki dukoresheje iri shami twafunguye i Masaka. Turifuza ko abakiliya baza bafite ibyo bacuruza babonera serivise zose hano, haba abashaka kwishyura ibicuruzwa, kwishyura imisoro n’abadafite amafaranga bakabona inguzanyo. Turifuza ko aha haba nka ‘One stop center’ ibintu bigakorerwa hamwe nk’uko n’icyerekezo cy’Igihugu kibivuga.”

Mutimura kandi yakomoje kuri serivise iyo banki yashyizemo ingufu zigamije gufasha abakora imishinga iciriritse ngo na bo bazamuke.

Ati “Turi gufasha cyane abacuruzi bakiri bato kuko nko kuva umwaka ushize amafaranga y’inguzanyo twatanze yose ubu tumaze kuyakuba kabiri. Dutanga kugeza kuri miliyoni 250 Frw nta ngwate, kuko twasanze abacuruzi baciriritse batabasha kwigondera ingwate bakadindira mu bucuruzi, kandi ni bo benshi. Ubu rero twabaye Banki ya mbere ikoze icyo kintu.”

Yongeyeho ati “Dufite n’undi mushinga wo gutanga kugeza kuri miliyoni 120 Frw ku bantu bafite imishinga y’ubukerarugendo no kwakira abantu ku nyungu ya 9%. Twasanze izo serivise zikenewe, tworohereza abazikora kubona inguzanyo. Twinjiye kandi mu guha inguzanyo abakora ubuhinzi, aho tubaha inguzanyo ku nyungu iri hagati ya 8% na 10%."

Yasezeranyije abakiliya b’iyo banki gukomeza kubashyira ku isonga mu kubaha serivise inoze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye uburyo I&M Bank ibyaza umusaruro ibice biri gutera imbere ikabyegereza serivise hafi.

Mutsinzi yakomoje ku mahirwe atandukanye ashorwamo imari by’umwihariko i Masaka, nko kuba ari umurenge wa kabiri mu bunini muri Kicukiro kandi uri guturwa cyane. Kuba hari kubakwa icyanya cy’ubuvuzi, ikigo cya IRCAD n’ibindi bikomeje guhindura ishusho y’imiturire muri Masaka.

Ati "Ayo mahirwe asaba abafatanyabikorwa kugira ngo badufashe gufasha abaturage. Turizera ko uko mutanga serivise nziza ari ko muzabona abaturage benshi babagana bakeneye izo serivise.”

Kayinamura Albert wari uhagagariye ikigo gisanzwe ari umukiliya wa I&M Bank yashimye imikoranire yacyo n’iyo Banki, kuko yatumye icyo kigo cyiyubaka mu bucuruzi gikora ndetse ashima kuba begerejwe ishami.

Iri shami ryitezweho korohereza abakiriya n'abakozi ba DP World
Kayinamura Albert wari uhagagariye ikigo gisanzwe ari umukiriya wa I&M Bank yashimye ko yatumye cyiyubaka mu bucuruzi gikora
Ubuyobozi bwa banki busobanura imikorere y'iryo shami
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko iyo banki yishimiye gufungura ishami muri Masaka rikanaba irya kabiri rifunguwe muri Kicukiro
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko yashimye uburyo I&M Bank ibyaza umusaruro ibice biri gutera imbere
Abitabiriye iki gikorwa bari bafite akanyamuneza
Iri shami ryafunguwe i Masaka
Abitabiriye iki gikorwa bari bafite akanyamuneza
Hari abakiriya ba I&M Bank n'abandi bafatanyabikorwa bayo
I&M Bank yafunguye ishami rishya muri DP Worl i Masaka
Iri shami rishya ririmo ibikoresho bigezweho byoroshya imitangire ya serivise

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .