#Gumamurugo: Zimwe muri serivisi zishyurwaga ubu zatangiye kuboneka ku buntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mata 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Muri iyi gahunda ya Guma mu rugo, ubu birashoboka gutumiza ibiryo cyangwa ibinyobwa ushaka aho ariho hose muri Kigali, bikakugeraho nta giciro cyo kubikugezaho utanze.

Ibi byose urabifashwamo na Rush Foods, sosiyete isanzwe ikwirakwiza amafunguro aturutse muri restaurants zitandukanye mu Mujyi wa Kigali bakayageza ku bakiliya.

Iyi sosiyete kandi inageza ku bakiliya ibicuruzwa byo mu maguriro manini (supermarkets) n’ibinyobwa ku babyifuza aho ariho hose i Kigali.

Rush Foods yatangaje ko yasanze ari ngombwa gufasha abanyarwanda muri ibi bihe bya coronavirus aho bigoranye kuva mu rugo.

Umuyobozi wa Rush Foods Ltd Naeem Ali yagize ati " Natwe twasanze hari umusanzu tugomba guha abanyarwanda muri ibi bihe bityo tubonako twabafasha kubagezaho ku buntu ibyo baguze aho bari hose i Kigali."

Serivisi z’iyi sosiyete ziboneka binyuze muri Porogaramu yayo, Rush Foods iboneka kuri Google Play store no kuri Apple App Store. Uyishyira muri telefoni yawe ubundi ugakurikiza amabwiriza ibyo uguze aho ariho hose i Kigali bikakugeraho ku buntu.

Mu bindi Rush Foods ikora harimo kugeza ubutumwa cyangwa imizigo mito ku bantu aho bari hose i Kigali. Naeem yakomeje agira ati " Hari ubwo usanga umuntu akeneye koherereza mugenzi we ibintu runaka ariko bikamugora kubera ibihe bya Coronavirus turimo. Aho naho turabafasha cyane rwose , iyi serivisi yo duca amafaranga 1000 gusa , aya ni make ugereranije n’itike yari gukoresha ajyayo anagaruka."

Rush Foods yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2018.

Rush Foods irakugezaho amafunguro aho uri hose muri Kigali nta kiguzi cyo kuyakugezaho usabwe
Rush Foods inageza ku bakiriya ibicuruzwa byo mu maguriro n'ibinyobwa bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .