Ibi ni bimwe mu byagaragajwe ubwo hasozwaga iri irushanwa ku wa Gatandatu, nyuma y’iryo muri Gashyantare n’irya Gicurasi ryitabiriwe n’abayobozi b’ibigo muri Afurika bari mu nama ya ‘Africa CEO Forum’.
Iryari ritahiwe ryabaye ku wa 28 Nzeri 2024 kuri Kigali Golf Resort & Villas, ahasanzwe habera amarushanwa akomeye ya Golf arimo na mpuzamahanga.
Bitewe n’igikorwa cy’Umuganda Rusange, abakinnyi batangiye gukina kuva saa Sita n’Igice z’amanywa, amatsinda agera kuri 37 agizwe n’abakinnyi bane kuri buri rimwe atangira guhatanira amanota meza mu myobo 18 igize ikibuga.
Abakinnyi barenga 100 ni bo bakinnye iri rushanwa ryatangiye kuba inshuro nyinshi rigamije kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mukino.
Umuyobozi w’Ishami rya BK ry’Ubucuruzi no kwita ku bakiliya, Levi Gasangwa, yashimiye abakomeje kugira uruhare mu guteza imbere iri rushanwa cyane cyane abakinnyi.
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayigye, yunze mu rye, avuga ko abakina uyu mukino baryohewe no kuba babona amarushanwa nk’aya ategurwa na Banki ya Kigali.
Mu bakinnyi begukanye ibihembo kuri uyu munsi mu bagore harimo Han Jing, Byoleko Jolly, Muvuna Media, Mugeni Lynda na Mary Mwangi.
Mu bagabo ni Kamanzi Louis, Iratanga Anthère, Joshua Sacks, Rwabika Stephen, Chulu Ostin, Kabatende Darlington, Wasim Shakir na Muvunyi Félicien.
Ni umuhango waranzwe n’ubusabane ku mpande zombi, cyane ko abawitabiriye babonye umwanya wo kuganira ku mishinga itandukanye basanzwe bakora mu buzima bwa buri munsi.
Mu myaka ine ishize, abakinnyi ba Golf babarirwaga muri 200 ariko ubu bamaze kwiyongera ndetse barenga 700. Bizeye ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera kubera gukorana na Banki ya Kigali.
Irushanwa rya BK Golf Tournament risigaje gukinwa inshuro imwe nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’uyu mwaka.
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!