Ni irushanwa ryabereye ku kibuga mpuzamahanga cya Golf cya Kigali (Kigali Golf Resort & Villas) giherereye i Nyarutarama cyitabirwa n’abakinnyi 71 basanzwe bakina uyu mukino mu Rwanda.
Abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa batangiye guhatana saa Mbiri za mu gitondo, amakipe 18 agizwe n’abakinnyi bane ndetse n’imwe yarimo batatu, ni yo yahataniye ibihembo.
Umukinnyi mwiza kuri uyu munsi wahize abandi mu gutera agapira kakagera kure cyane (Longest Drive) ni Dries Grober mu gihe uwegereje agapira umwobo ari James Mureith.
Kuri uyu munsi hahembwe amakipe aho guhemba umukinnyi wahize abandi, iyari igizwe na Bafakulera Robert, Rutamu Innocent, Murangira Kenneth na Ras Tinyinondi ihiga izindi.
Ikipe ya kabiri yari igizwe na Kamanzi Desire, Mukunde Diana, Ndagijimana Célestin na Kubwimana Théogène. Iya gatatu ni iya Jenny Linda, Brenda Muteteri, Sugi Felix na Sunday Kabarebe.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko ubwo intambwe ya mbere yatewe hagiye gukurikiraho gufatanya kugira ngo umukino uzamuke.
Ati "Dushimishijwe cyane no gufatanya na CNBC Rwanda Golf Challenge, kuko iyi mikoranire igaragaza uburyo ubufatanye bushobora guteza imbere siporo hano mu Rwanda.”
“Uru rugendo rutangiranye intego zo gushyigikira no guteza imbere uyu mukino ntiruhagararira aha, twiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’umukino wa Golf ndetse na siporo muri rusange.”
Umuyobozi Mukuru wa CNBC Africa muri Afurika y’Iburasirazuba, Denham Pons, yavuze ko kwifatanya kw’ibigo byose ari amahirwe ku Rwanda rwifuza kuzamuka muri siporo no mu bukungu.
Ati “Intego zacu ni uko iri rushanwa rizakomera kandi rikaba icyitegererezo mu Rwanda no muri Afurika. Twagize amahirwe yo gukorera mu Rwanda no kubona ko rufite ibyo rutanga ku barugana, ubu rero ntituzahwema gukomeza kwereka amahanga icyo u Rwanda ari cyo.”
I&M Bank (Rwanda) Plc isanzwe itera inkunga indi mikino irimo Tennis n’amagare by’umwihariko mu kuzamura impano z’abawukina no kwegereza abakiriya bayo serivisi za banki.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!