AACT ni irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 16, rikazakinirwa muri Maroc kuva tariki ya 28 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2024, aho rizahuza ibihugu bigera kuri 22 byo muri Afurika.
Uhagarariye Ikipe y’u Rwanda izajya muri AACT, Alice Rwigema, yavuze ko ari intambwe ikomeye yo kuba u Rwanda ruzahagararirwa muri Maroc, kandi ikigenderewe ari ukureshya abaritegura bakaza mu Rwanda.
Ati “Twishimiye ko tugiye kongera kwitabira iriya mikino. Ni iby’agaciro kubona mu bihugu 22 harimo n’u Rwanda.”
Yongeyeho ati “Tuzagira amahirwe yo guhatana ariko tunagerageze gutuma batangira gutekereza kuritegurira mu Rwanda, bakaza kureba ibyiza natwe dufite muri gahunda ya Leta y’ubukerarugendo bushingiye ku mikino.”
Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’itumanaho muri BPR Bank, Grace Kayitesi, yavuze ko gufasha iyi kipe biri mu ntego iyi banki yihaye, mu rwego rwo guteza abagore imbere mu byiciro byose.
Ati "Muri BPR Bank tunezezwa no kubona duteza imbere umuturage wese by’umwihariko abagore bari muri siporo. Gutera inkunga iri rushanwa ku nshuro ya kabiri ni iby’agaciro, kandi tuzi neza ko bazatsinda.”
Ikipe y’u Rwanda izitabira aya marushanwa igizwe n’abakinnyi batatu ari bo Alphonsine Murekatete, Linda Mugeni na Kapiteni wayo Jenny Linda, wavuze ko biteguye neza.
Ati "Tumaze igihe twitegura kuko ibi si ibintu ubyuka ugahita ujyamo ako kanya. Buri munsi urakina, ukitoza kugira ngo ube umukinnyi mwiza. Ikipe iriteguye kandi ndizera ko hamwe n’Imana imyanya itanu tuzayibonekamo."
Hashize imyaka 10 BPR Bank ifasha abakinnyi ba Golf mu byiciro byose haba mu bagabo, mu bagore ndetse no mu bakiri bato. Ni inshuro ya kabiri igiye kubafasha mu buryo bw’ubushobozi bw’ibizagenda ku ikipe byose mu gihe cy’urugendo.
Amafoto: Kwizera Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!