Ni irushanwa ryakiniwe kuri Kigali Golf Resort & Villas, ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2024, ryitabirwa n’abakinnyi barenga 180 biganjemo abo mu Rwanda, Kenya, Ethiopia, Uganda n’u Burundi.
Mu bakinnyi bari baryitabiriwe harimo Umuyobozi Mukuru wa I&M Group Plc. mu Karere, Kihara Maina, n’abandi bakozi b’iyi banki mu ishami ryayo rikorera mu Rwanda.
Mu ijambo rya Maina, yavuze ko bishimiye kuba hari uruhare banki igira mu iterambere rya Golf, kandi yiteguye no gufasha amarushanwa nk’aya azategurwa mu gihe kiri imbere.
Ati “Twishimiye ko ku nshuro ya mbere Muema Challenge ibaye iri hanze ya Kenya, ibereye i Kigali. Ntabwo irushanwa nk’iri ryabaho hatabayemo akaboko k’abaterankunga, ahubwo haracyari akazi ko kubongera ngo birusheho kuba byiza.”
“Ubu turi kurebera hamwe noneho uko twagira ikipe yihariye ya I&M ikina Golf. Ngira ngo abayobozi ba I&M Bank (Rwanda) Plc, bari hano barabibona ko dukwiriye kuba turi hano ubwo iri rushanwa rizaba rikinwa no mu mwaka utaha.”
I&M Bank (Rwanda) Plc yafashe uyu mwanya kandi igaragariza abakinnyi n’abakunzi ba Golf, ibyiza bya gahunda nshya iherutse gutangiza ya ’Karame’, ishobora gutanga serivisi za banki ku bantu ku giti cyabo.
Gahunda ya Karame ishobora gutanga igisubizo ku mukiriya wa I&M Bank mu gihe cy’amasaha 24. Mu byo yahabwa hakaba harimo inguzanyo yo kubona inzu, imodoka cyangwa inguzanyo igera kuri miliyoni 50 Frw itangwa nta ngwate.
Umwihariko w’iyi gahunda kandi utanga konti zo kwizigamira zifite inyungu igera kuri 9.5%, bikaba bigamije gufasha abakiriya gukuza imari yabo no kugera ku ntego zabo z’imari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!