00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisubiza imbaraga uvuye mu bihe bigoye: Byinshi ku gitabo ‘Rebounce’ cyanditswe na Akariza

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 1 June 2024 saa 01:18
Yasuwe :

Akariza Laurette Annely ni umukobwa w’Umunyarwandakazi wiyeguriye ubwanditsi bw’ibitabo, aho ageze ku cyitwa ‘Rebounce’ kivuga ku ihererekanwa ry’ubudaheranwa nyuma yo kubona uko Abanyarwanda biyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mwanditsi yanditse iki gitabo nyuma yo kwandika ikindi kizwi nka ‘Wet Under the Rainbow’.

Itandukaniro ry’ibyo bitabo ni uko icya mbere gikubiyemo inkuru z’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abafite ababyeyi babaye hanze y’u Rwanda, iz’abiciwe abo mu miryango muri icyo gihe, inkuru z’abana bavutse ku babyeyi bayikoze ndetse n’abandi bibibasiwe n’ihungabana ryayiturutseho.

Icya kabiri ariko cyo kigaruka ku budaheranwa bw’u Rwanda nyuma y’icyo gihe.

Iki cya kabiri Akariza Laurette Annely yakimurikiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 26 Gicurasi 2024, asobanura ko imbaraga zo kwandika Igitabo ‘Rebounce’ zaturutse ku bisubizo byiza yahawe nyuma yo kumirika icya mbere.

Ibi yabibwiwe n’uko yaganiriye n’abantu benshi bamubohokeye bakamuganiriza ku nkuru z’uruhererekane rw’ihungabana bakuye ku miryango yabo, ariko ntibibabuze gukomera bagakomeza gutwaza.

Ati ‘‘Nyuma y’icyo gitabo rero natangiye kuganira n’abantu benshi cyane bambwira n’ubundi iby’ihungabana bakura ku babyeyi babo, bakambwira n’inkuru z’ababyeyi babo.”

Yongeyeho ati “Nasanze ahubwo abantu bafite imbaraga muri bo zidasanzwe zo kuba babizi ko bafite iryo hungabana cyangwa bafite ibyo bintu bibabangamira ariko nyuma ya byose bakaba bafite imbaraga zituma babyuka bakajya mu kazi, bakagira intsinzi, bakiga nyine bakaba abantu badasanzwe.’’

Akariza kandi avuga ko iki gitabo atacyandikiye Abanyarwanda gusa, kuko n’umunyamahanga wagisoma ari guca mu bibazo bitandukanye gishobora kumufasha kwiyumvamo imbaraga z’ubudaheranwa zimufasha gusohoka muri ibyo bihe.

Ati ‘‘Nacyanditse mu buryo bwo gutera imbaraga undi muntu uwo ari we wese ku Isi uzagisoma, yaba avuye mu ndwara, yaba avuye mu ntambara, yaba avuye mu bukene bw’amafaranga cyangwa ikindi kintu gishobora kuba cyamukubise hasi, ngo kimwereke urugero rwiza rw’u Rwanda.’’

Iki gitabo ‘Rebounce’ kandi gikubiyemo ubutumwa 30 bugaruka ku budaheranwa umuntu wese yamenya ku Rwanda hagendewe ku mateka yaruranze cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo inkuru zirimo zishobora guha ugisoma ishusho y’ibyabaye mu Rwanda bikamutera gukomera akumva ko na we bishoboka ko ava mu bihe bibi arimo.

Akariza Laurette Annely, yanditse Igitabo 'Rebounce' mu kugaragaza imbaraga ziri mu ihererekanwa ry'ubudaheranwa no kwibutsa abari mu kaga ko nyuma y'ibyo bihe bagomba gukomera
Akariza Laurette Annely amaze kwandika ibitabo bibiri, icyo aheruka kumurika cyitwa 'Rebounce' kigaruka ku ruhererekane rw'ubudaheranwa
Usomye igitabo 'Rebounce' avuye mu bihe bibi byaba iby'uburwayi, ubukene bukabije, intambara n'ibindi, avonamo imbaraga z'ubudaheranwa
Igitabo 'Rebounce' cyamurikiwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Akariza Laurette Annely amaze kwandika ibitabo bibiri, icyo aheruka kumurika cyitwa 'Rebounce' kigaruka ku ruhererekane rw'ubudaheranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .