Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda Plc. bwegereye abatuye i Gicumbi kugira ngo bubereke amahirwe bafite mu ishoramari no kuzamura iterambere ry’imishinga itandukanye ihakorerwa.
Cyitabiriwe n’abashoramari bo muri aka karere, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda PLC, uhagarariye Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel n’abandi.
Ni igikorwa cyaranzwe no kwerekana imishinga itandukanye yorohereza abikorera batuye muri Gicumbi, ariko hanagamijwe kumva ibyifuzo by’abakiliya babo mu rwego rwo kunoza serivisi batanga.
Imwe mu mishinga yagaragajwe harimo iy’ubuhinzi n’ubworozi nk’igomba gushyirwamo imbaraga ku buryo ikorwa kinyamwuga. Ibi bizatuma abakiliya b’iyi banki babona uko umusaruro ugere ku isoko uko bikwiye ndetse ku rwego mpuzamahanga.
Bagarutse kandi ku bakora imishinga irimo iy’uburezi, iyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere na bo bakazajya boroherezwa kubona inguzanyo mu buryo bwihuse.
Aba baturage beretswe uburyo bushya bwo gufunguza konti yitwa ‘Impamba’ ifasha ababyeyi korohereza abana kwiga amashuri neza dore ko uwabikije amafaranga muri iyi konti yungukirwa 8% ku mwaka.
Ni ubwizigame bubikuzwaho inshuro rimwe mu mezi ane kandi ko nta kindi kiguzi cyo kuyabika cyongeweho.
Umuyobozi wa Equity Bank mu Rwanda, Namara Hannington, yasabye abanyamuryango kwegera amashami atandukanye y’iyi banki ari mu mirenge itandukanye, bakarushaho gukora imishinga inoze ndetse n’ibitekerezo bizamura akarere.
Ati “Dukeneye ko mukomeza gushora imari mu bikorwa bitandukanye haba mu buhinzi, uburezi, imishinga ihangana n’ imihindagurikire y’ ikirere n’ibindi, tukabafasha kubona inguzanyo."
"Nimukora inyigo neza, tuzabafasha kuzamura ibigo biciriritse. Nimubura uko mubigeza ku masoko nabyo twiteguye kubibafashamo kuko dutanga izi serivisi mu bihugu bitandukanye muri Afurika.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye uruhare iyi banki igira mu kuzamura iterambere ry’abatuye i Gicumbi nka kamwe mu turere tukagize, agaragaza ko hakenewe n’abatekereza kubaka amacumbi na hoteli cyane ko hegereye i Kigali.
Ahimana Fabien uri mu bikorera muri aka karere yashimye uburyo ibigo by’imari byegera abakiliya babo kandi bakumva ibitekerezo n’imbogamizi bagifite. Yavuze ko abikorera bateganya kongeranya imbaraga bakazamura iterambere ry’aho bakomoka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!