Fitnesspoint ni imwe muri Gym zimaze kumenyekana mu Rwanda ndetse ikaba iganwa n’abatari bake bashaka gukora siporo no gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.
Nyuma yo gusanga aho yakoreraga i Nyarutarama ari hato no kubisabwa n’abakunzi bayo, yateye intambwe igana i Remera ahahoze Sport View Hotel i Remera.
Aha yahasanze umwanya munini abakora siporo bashobora kwifashisha kandi bisanzuye, ishyiramo ibikoresho bitandukanye byabugenewe birimo ibyuma (Dumbbell, Weight plate, Barbell) bifite ibiro bitandukanye.
Usibye ibi byuma hari imashini zizwi nka ‘Treadmill’, ‘Cable machines’, ‘Elliptical trainer’, ‘Indoor rower’, ‘Multi gyms’, ‘Smith Machine’, ‘Medicine ball’ n’izindi nyinshi.
Iyi nzi ifite umwanya uhagije ushobora kujyama abarenga 60 bari gukorera hamwe siporo mu buryo bwa rusange, umwanya wihariye w’imikino njyarugamba, kandi ikagira umwanya wahariwe abakinnyi b’amakipe runaka kuba bakora imyitozo ngororamubiri.
By’umwihariko umukino wa Basketball n’uwo gusiganwa ku magare watekerejweho kuko hashyizwe ikibuga cya Basketball kizuzura mu gihe cya vuba ndetse n’umwanya w’amagare yo ku ikoranabuhanga ushobora gutwara utavuye aho uri.
Nyuma y’uko Fitnesspoint irangije imirimo yo kubaka pisine n’ikibuga cya Basketball abantu bashobora kujya gukoreramo siporo, irateganya kurangiza kubaka umwanya w’aho abana bakorera siporo bakanidagadurira.
Abagore bashaka ko imiterere yabo irushaho kuba ibanga nk’abasilamu, bubakiwe umwanya wihariye urimo byose bakwifashisha bakora siporo.
Iruhande rw’inzu ikorerwamo siporo hateganyijwe umwanya utegurirwamo amafunguro n’ibindi byafasha ukora siporo kurushaho kugira ubuzima bwiza ndetse na sauna, byose bikazaba byarangiye mu mpera za Mutarama 2025.
Aho imirimo itararangira, abagana Fitnesspoint bashobora kwifashisha irindi shami ryayo riherereye Kimihurura ryatangiye gukora mu 2021.
Mu gihe cya vuba iyi nzu kandi irafungura irindi shami rishya rizaba riherereye i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali.
Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!