Fitnesspoint ni imwe muri Gym zimaze kumenyekana mu Rwanda ndetse ikaba iganwa n’abatari bake bashaka gukora siporo no gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.
Nyuma yo kubona ko abifuza gukora siporo ari benshi kandi bari ahantu hatandukanye, yoyemeje gukomeza kubegereza ibikorwa byabo uko iminsi igenda yicuma.
Kuri iyi nshuro, yageze ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama mu nyubako ya Vision Arcade, aho abakiriya bose bashobora kujya bagafashwa gukora siporo nkuko bisanzwe ku yandi mashami.
Mu cyumweru gitaha amarembo azaba afunguye ku bifuza kuhakorera siporo, by’akarusho ufite ifatabuguzi ku yandi mashami akaba ashobora no kujya kuhakorera.
Ni ‘Gym’ yashyizwemo ibikoresho byabugenewe birimo ibyuma (Dumbbell, Weight plate, Barbell) bifite ibiro bitandukanye.
Usibye ibi byuma hari imashini zizwi nka ‘Treadmill’, ‘Cable machines’, ‘Elliptical trainer’, ‘Indoor rower’, ‘Multi gyms’, ‘Smith Machine’, ‘Medicine ball’ n’izindi nyinshi.
Iyi nzu ifite umwanya uhagije ushobora kujyamo abantu bari gukorera hamwe siporo mu buryo bwa rusange, cyangwa abari gufata amasomo ya siporo nka zimwe muri serivisi Fitnesspoint itanga.
Andi mashami ya Fitnesspoint ashobora kwifashishwa harimo irya Kimihurura ryatangiye gukora mu 2021, ndetse na Remera.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!