Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yatanzwe ku bahinzi ndetse n’aborozi barenga 80 bitabiriye amahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza 2024.
Kagabo Bertin ushinzwe amahugurwa muri Equity Bank, ni we waganirije abahinzi abereka impamvu imishinga imwe n’imwe itazamuka, indi ikazamuka vuba kandi yihuse.
Mu ngero yatanze harimo kwerekana ko na Equity Bank yavukiye muri Kenya imaze kugera mu bihugu bitandatu, kandi yaratangiye ari ikimina cy’abahinzi bahunganga ikawa mu myaka 40 ishize.
Kagabo yeretse abahinzi ko mu gihe umuhinzi cyangwa umworozi abashije gukoresha neza inyungu abona mu bucuruzi bwe buciriritse, byatuma bukura aho kugira ngo amafaranga arikuramo ayashore ahandi hadahuye n’umushinga.
Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Equity Bank, Alice Kirezi, yavuze ko iyi banki yiteguye gufasha abahinzi ariko umusaruro uboneka cyane iyo bafite ubumenyi buhagije.
Ati “Ni byiza gutanga inguzanyo n’ibindi bikorwa byose bya banki, ariko bikaba akarusho iyo hiyongereyeho amahugurwa. Iyo tugereranyije abahuguwe n’abatarahuguwe dusanga hari itandukaniro cyane,”
“Akenshi tuba abahinzi cyangwa aborozi ariko ntitube ba rwiyemezamirimo. Abafite amahugurwa twabigishije uko bakoresha serivisi za banki, uko babona inguzanyo ziciriritse, uko bazibona mu buryo bwihuse.”
Umuyobozi muri Orora Wihaze, Mukawera Margret, yavuze ko “Buri gihe iyo batubwiye ibyiza twibonera imbogamizi. Imishinga nterankunga itanga amafaranga ariko tukabasiga uko twabasanze. Mu Rwanda hari amafaranga ariko ubunebwe buri gutuma dushaka ko bayaduha tukayarya.”
Equity Bank Rwanda yagaragaje ko ishobora gutanga inguzanyo ku bahinzi kuva ku bihumbi 500 Frw kugera kuri miliyari 10 Frw. Igihe cyo kwishyura izi nguzanyo gihera ku kwezi kumwe kugeza ku mezi 120 (imyaka 10).
Equity Bank itanga igihe cyo kwitegura kugira ngo umushinga umworozi cyangwa umuhinzi yatanze ajya kwaka inguzanyo, utangire ubyare inyngu kigera ku myaka ibiri (Grace Period).
Ni ukuvuga ko iyo umworozi agiye gukora umushinga w’inkoko, ntabwo banki yatangira kumwishyuza kandi inkoko zitaratangira gutera amagi. Imuha igihe cyo gutangira gutanga umusaruro.
Ifite kandi ikigega cyishingira imishinga y’abagore ku ngwate kugera ku kigero cya 75%.
Equity Bank ni banki mpuzamahanga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011. Ifite amashami 36, abayihagarariye barenga 1,500 n’ahandi hatangirwa serivise zayo zinyuranye ku bakiliya barenga miliyoni n’igice ifite hirya no hino mu Gihugu.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!