00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank yafunguye Ishami rishya i Kabuga (Amafoto)

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 June 2024 saa 02:25
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda yafunguye Ishami rishya mu isantere ya Kabuga mu Murenge wa Masaka aho rizajya ritanga serivise z’iyi banki ku bakiliya bayo muri aka gace ndetse no mu nkengero zaho, riba irya 47 mu gihugu.

Iri shami ryafunguwe ku mugaragaro ku itariki 31 Gicurasi 2024, ryari rimaze ukwezi rikora ritanga serivisi z’iyi banki zirimo kubitsa no kubikuza amafaranga, gutanga inguzanyo ndetse no gufungura konti nshya.

Rigizwe n’ibice bitandukanye harimo ibyo kwakira ababitsa n’ababikuza, ahagenewe inguzanyo ndetse ririmo n’ibikoresho bijyanye n’igihe.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iri shami ryafunguwe mu rwego rwo korohereza abakiliya b’iyi banki b’i Kabuga no mu nkengero zaho ndetse n’ibitekerezo byabo bikarushaho kumvwa na banki.

Ati “Aka gace twarakize dusanga mukwiriye ishami kandi ryiza. Ayandi na yo ni meza ariko iri ni icyitegererezo. Hari imishinga igenda iza muri aka gace y’iterambere n’ubukungu.”

Yongeyeho ati “Twifuza ko yafasha abatuye hano bakabona amahirwe arushijeho banakorana n’iri shami twabegereje. Tuzakomeza gukorana mu buryo bwimbitse tubegere aho mukorera turusheho kuganira ibyabateza imbere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nizeyimana Étienne yavuze ko ishami rishya rya Equity Bank ari amahirwe akomeye yegerejwe abaturage, abasaba kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati “Iri shami ni amaboko tubonye hano, ndagira ngo nsabe abaturage bacu n’abanyamuryango, iyi banki tuyakire. Masaka ifite ibikorwa byinshi bitandukanye kandi abaturage baho barakora. Icyo tubasaba ni serivise nziza no kutwegera natwe mukatubonamo umusaruro.”

Nizeyimana yongeyeho ko Ubuyobozi bw’iyi banki butibeshye mu kuhashyira ishami, cyane ko agace ka Kabuga gahuza uduce twa Muyumbu na Nyakariro muri Rwamagana ndetse na Rusororo na Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Mukobwuteta Speciouse uri mu bakiliya b’iri shami yavuze ko mu gihe amaze akorana na Equity yashimye cyane imitangire ya serivise zaho.

Ati “Equity Bank ifite abakozi beza bampaye serivisi nziza kumwe bavuga ngo umukiriya ni umwami. Ikintu cyose uraza bakakigukorera ntago ugorwa bakwereka ibyo ukeneye uko bikorwa. Narabyishimiye cyane.”

Iri shami rifite abakozi bagera kuri 15 harimo abashinzwe inguzanyo, abakira ababitsa n’ababikuza ndetse n’abafasha abantu gufungura konti nshya.

Kuva ryatangira gukora rimaze gufunguzwamo konti nshya zigera kuri 600 kandi rifite ubushobozi bwo kwakira abakiliya barenga 200 buri munsi.

Abakiriya bafashwa gufungura konti mu buryo bwihuse
Abakiriya bunguranye ibitekerezo
Abitabiriye iki gikorwa batambagijwe ibice binyuranye birigize
Iri shami rifite abakozi benshi
Mukobwuteta Speciouse uri mu bakiriya b’iri shami yavuze ko mu gihe amaze akorana na Equity yashimye cyane imitangire ya serivisi zaho
Ishami rishya rya Equity Bank rifite ibikoresho binjyanye n'igihe
Umuhango wo gufungura iri shami wari witabiriwe n'ubuyobozi bwa banki n'ubw'inzego z'ibanze
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nizeyimana Etienne yavuze ko ishami rishya rya Equity Bank ari amahirwe akomeye yegerejwe abaturage abasaba kuyabyaza umusaruro
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara yavuze ko iri shami ryafunguwe mu rwego rwo korohereza abakiliya b’iyi banki b’i Kabuga no mu nkengero zaho

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .