00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equip Rwanda yerekanye amahirwe yageneye ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 November 2024 saa 09:52
Yasuwe :

Ikigo gishyigikira ba rwiyemezamirimo binyuze mu kubongerera ubumenyi n’ibikoresho cya ‘Equip Rwanda’, cyagaragaje amahirwe gitanga ku bakora ubucuruzi bukabasha kwaguka kandi bugatanga imirimo ku bantu benshi.

Equip Rwanda ikorana na ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bamaze imyaka ibiri bakorera muri Kigali cyangwa mu turere bihana imbibi.

Icyo kigo kibaha amahugurwa ndetse kikanabafasha kubona ibikoresho bibafasha kwagura ibikorwa byabo babikodesheje cyangwa ku nguzanyo bishyura mu byiciro.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakorana na Equip Rwanda bagaragaje intambwe ubucuruzi bwabo bumaze gutera kubera icyo kigo.

Nkusi Antoine yagize ati "Twatangiye dutegura amafunguro y’Ababiligi gusa, ariko ubu twongeyeho aya Mexique n’u Butaliyani. Ubu dukora na Pizza tukanateka amakaloni y’ubwoko bwose.”

Yongeyeho ati “Urwo rwego tugezeho ni ukubera Equip Rwanda tumaze amezi atanu dukorana. Yadukopye amamashini iduha n’amahugurwa, ubu twizeye ko mu myaka nk’ibiri iri imbere tuzaba tugeze ku rwego rukora ibintu byinshi cyane.”

Nishimwe Vanessa ucuruza inyama na we yagaragaje ko ubucuruzi bwe bumaze kugera kure kuko yatangiye “gukorana na Equip Rwanda mu 2022 ariko inyungu narayibonye ndetse n’umusaruro uhagije. Banyunganiye kubona imashini ikata inyama na ’frigo’ kandi uko ibikoresho byiyongera ni na ko umusaruro ugenda wiyongera mu ishoramari.”

Uwitwa Ndayisaba Théogène yavuze ko kubera Equip Rwanda, afite ibikoresho byiza kandi bishya nka ‘compresseur’ itera amarange ndetse n’imashini imufasha gukanika imodoka zikoresha lisansi n’amashanyarazi zizwi nka ‘hybrid cars’.

Abo kandi biyongeraho abamotari batandukanye bahamya ko babashije kugura moto babifashijwemo na Equip Rwanda, ndetse bagashishikariza na bagenzi babo kugana icyo kigo.

Umuyobozi Mukuru wa Equip Rwanda, Rubagumya Moses, ahamagarira ba rwiyemezamirimo kugana iki kigo kikabunganira.

Ati “Ndakangurira ba rwiyemezamirimo bato n’abaciritse bakorera ibikorwa byabo mu Mujyi wa Kigali no mu turere bihana imbibi, ko batugana tukabafasha kugera ku nzozi zabo bakagura ubucuruzi bakora bagatera imbere.”

Ubuyobozi bwa Equip Rwanda kandi bugaragaza ko ubucuruzi buto n’ubucuriritse ari isoko y’iterambere ry’ubukungu ndetse no guhanga akazi kuri benshi.

Equip Rwanda yatangiye mu 2020 ishinzwe n’ikindi kigo kitwa ’Inclusive Trading Group’.

Imaze guhugura abarenga 1000 ku buryo bunoze bwo gukora ubucuruzi ndetse yatanze ibikoresho mu mishinga irenga 700; ibyatumye abakozi bashya bagera kuri 600 bahabwa akazi muri iyo mishinga.

Uwizeye Naome ufite inzu ikorerwamo ubudozi yavuze ko Equip Rwanda yamuhaye amahugurwa amenya kwakira abakiriya neza
Ubucuruzi bwa Uwizeye Naome bwaragutse kurushaho
Uwimana Florent avuga ko Equip Rwanda yamufashije gukabya inzozi zo gutunga moto ye
Umuyobozi Mukuru wa Equip Rwanda, Rubagumya Moses ahamagarira ba rwiyemezamirimo kugana iki kigo kikabunganira
Imashini itera amarangi imodoka yafashije Ndayisaba Théogène kwagura ibikorwa bye
Equip Rwanda ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .