Igikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa abinjiza mu kazi cyabereye i Kigali, ahari hateraniye inzego zitandukanye n’abo miryango y’abasoje ayo mahugurwa.
Ni amahugurwa bahawe mu gihe cy’amezi atatu yabongereye ubumenyi mu byo gusaka, gutanga serivise nziza, kurwanya inkongi, ubumenyi ku ntwaro n’ibiturika, amasomo y’ubwirinzi, akarasisi, kurwanya iterabwoba n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Dicel Security Company, Manzi Cedric yavuze ko abakozi bashya bashyizwe ku isoko ry’umurimo bahawe ubumenyi buhagije mu byo gucunga umutekano bubashoboza izo nshingano kandi ko ari izindi mbaraga ikigo cyungutse.
Ati “Iyo tubashyize ku isoko ry’umurimo gutya tuba twiteguye ko utungannye wese akeneye abacunga umutekano, ahita ababona bahagije ndetse tunabifashisha mu kongera umubare w’abakozi dusanzwe dufite.”
Yakomeje avuga ko icyo kigo gikomeje gutera intambwe cyaguka bigatuma kibasha guha serivise nziza abakigannye.
Ati “Dicel ni kimwe mu bigo bimaze kuba ubukombe cyane mu Rwanda kuko dufite abakozi barenga 2000 mu Gihugu hose kandi aho udukenereye uhita ubona umukozi ku bikorwaremezo byose dushinzwe kurinda.”
Manzi yongeho ko buri mwaka bahugura abakozi bajya ku isoko ry’umurimo inshuro enye, aho ubu bitegura kwakira icyiciro cya nyuma cy’uyu mwaka ndetse bakaba bazahugura benshi kurushaho mu rwego rwo gushyira itafari mu guhangira imirimo urubyiruko.
Yaboneyeho gusaba urubyiruko rwifuza kwinjira muri uwo mwuga ko bahamagara kuri nimero itishyurwa ya Dicel 3024 bagasobanurirwa ibisabwa ndetse n’uwaba akeneye serivise yo gucungirwa umutekano yayihamagaraho.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubugenzuzi mu Ishami rya Polisi rishinzwe ibigo byigenga bicunga umutekano, SSP Kayinamura Muvunyi Mark, yavuze ko icyerekezo cy’Igihugu 2050 kizagirwamo uruhare n’inzego zinyuranye harimo n’iz’abikorera zicunga umutekano.
Yavuze ko kugira ngo abarangije ayo mahugurwa bagende neza muri icyo cyerekezo basabwa gutanga serivise zinoze mu kazi bagiyemo, ndetse avuga ko Polisi y’u Rwanda ibijeje ubufatanye.
Ati “Murasabwa kurangwa n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, gukunda Igihugu, kurangwa n’ikinyabupfura, kuvugisha ukuri mu byo muzakora no gutanga amakuru ku kintu cyose cyateza umutekano mucye kandi ku gihe.”
“Murasabwa kandi gukorana n’izindi nzego harimo Polisi, RDF, RIB, DASSO n’izindi kugira ngo murusheho gutanga serivise inoze. Na none mukwiye guca ukubiri n’imico mibi nka ruswa, kugambanira Igihugu, guta akazi n’ibindi.”
Masengesho Pierre wahembwe nk’uwahize abandi muri ayo mahugurwa yavuze yizeye ko azahita abona akazi, agatanga serivisi nziza mu gutanga umusaruro kandi akazarushaho gukomeza kuba indashyikirwa ku murimo.
Dicel Security Company ni ikigo cyashinzwe mu 2013 kikaba gicunga umutekano kikagira n’ibikoresho bijyanye no kuwucunga nka camera zishyirwa ahahurira abantu, utwuma dutanga impuruza, ibyuma bisaka n’ibindi bihabwa abakozi bacyo n’abandi babishaka ku ruhande.
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!