COVID-19: NCBA Bank Rwanda Plc yorohereje abakiliya bayo kwishyura inguzanyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mata 2020 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya coronavirus, NCBA Bank Rwanda Plc yorohereje abakiliya bayifashemo inguzanyo kwishyura.

Iyi banki yahoze yitwa Commercial Bank of Africa, Rwanda yatangaje ko izirikana abakiliya bayo cyane cyane ingaruka batewe n’ingamba zafashwe n’igihugu mu guhashya coronavirus.

Mu myanzuro iyo banki yafashe harimo kongerera igihe cyo kwishyura kikagera ku mezi atatu ku bari barafashemo inguzanyo, ni ukuvuga ko igihe cyo kwishyura inguzanyo cyari kuzarangirira hongereweho amezi atatu.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo kuvugurura uburyo bw’imyishyurire aho umukiliya yemerewe gusaba igihe gito cyo kuba ahagaritse kwishyura inguzanyo ariko icyo gihe kikaba kidashobora kurenga amezi atatu.

NCBA Bank Rwanda Plc yasabye abakeneye ibindi bisobanuro guhamagara kuri telefone bakoresheje nimero 0788149555 cyangwa bakandika kuri email [email protected]

Mu Ukwakira 2019 nibwo ibigo Commercial Bank of Africa Ltd na NIC Group Plc byahuye bikabyara NCBA Bank.

Nyuma yaho, taliki 31 Ukuboza 2019, Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatanze uburenganzira bwo gukora nka Banki y’Ubucuruzi mu izina rishya rya NCBA Bank Rwanda Plc.

NCBA Group Plc ifite amashami arenga 100 mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania na Côte d’Ivoire. .

Kugeza ubu ifite abakiliya barenga miliyoni 40, ikaba ari nayo banki ifite abakiliya benshi ku mugabane wa Afurika.

Abakiliya ba NCBA Bank Rwanda Plc boroherejwe kwishyura inguzanyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .