Ni igikorwa cyabaye nyuma yo gusabana n’aba bana no gusangira nabo, aba bana bareba ibyiza bigize iyi hoteli banahabwa ahantu ho kwidagadurira.
Kapila K. Kahapola ukuriye ibaruramari muri Century Park Hotel and Residences, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa kiri mu mujyo w’ibyo basanzwe bakora bo gutanga umusanzu kuri sosiyete biturutse ku byo baba binjije.
Ati “Uyu munsi turi gusangira n’abana bo muri La Parle, iki ni kimwe mu bikorwa kiri mu byo dukora buri mwaka bimeze nk’iki. Aba bana bato bagize ibihe byiza ndetse dushaka ko biyumvamo ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi mu Rwanda. Dushaka ko aba babyiyumvamo bakiri bato kugira ngo bazatange umusanzu mu gihe cyabo kiri imbere.”
Yavuze ko uretse gutumira aba bana banabageneye impano z’ibikoresho by’ishuri, kugira ngo amasomo yabo akomeza kugenda umunsi ku wundi.
Muhire Alphonse uri mu banyamuryango ba La Perle, yavuze ko bashimishijwe n’iki gikorwa cya Century Park Hotel and Residences kuko n’ubundi bakunda abantu bifatanya nabo mu gutanga umusanzu mu gufasha abana.
Ati “Iki ni igikorwa cyadushimishije kuko mu busanzwe ikintu dushyira imbere ari ugufasha abana. Gukorana na Century Park Hotel and Residences bakaduhereza aho abana bakinira ndetse n’ibikoresho by’ishuri byabashimishije. Bizatuma ubuzima bwabo muri sosiyete n’imyigire yabo bigenda neza.”
“La Perle” yahawe iyi nkunga ni umuryango ufasha abana baba ku muhanda ndetse n’abari mu miryango irimo amakimbirane ndetse n’abagore. Ni umuryango watangiye mu 2020 witwa Brianne Foundation uza guhindurirwa izina. Kugeza ubu ufasha abana 43 ukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi bwo ku ishuri n’ibindi byerekeye imibereho myiza.
Century Park Hotel and Residences yabahaye inkunga ni hoteli imaze kubaka izina mu gutanga serivisi zinoze, ikaba ifite restaurants ebyiri zirimo iya Billy’s n’iya Tung Chinese Cuisine, n’akabyiniro kamaze kumenyekana cyane muri Kigali, Chillax Lounge.
Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!