Iki ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, ubwo abakozi ba CANALBOX bifatanyaga n’umuryango It’s Possible Foundation ugamije kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Aba bose bageze ku kigo cy’amashuri abanza cya Jean de Paepe Primary School cyo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira bitwaje bimwe mu bikoresho by’ishuri bigenewe abana.
Ikigo cyakoranye n’ubuyobozi bw’Akagari ka Karengera kugira ngo gitoranye abana bafite ubushake bwo kwiga kandi baturuka mu miryango idafite ubushobozi buhagije abe aribo bafashwa.
Mu banyeshuri bagera ku 1981 hatoranyijwemo abari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza 30, bahabwa ibikapu byo gutwaramo ibikoresho, amakaramu, amakaye ndetse n’itara ryo kwifashisha mu ngo mu gihe basubiramo amasomo yabo. Ibi kandi bizakorwa kugeza barangije mu mwaka wa gatandatu.
Umuyobozi Mukuru wa CANALBOX, Abizera Aimé, yavuze ko igikorwa bakoze kiri mu ntego z’ikigo kuko umumaro wayo udakwiriye kugarukira gusa ku gucuruza internet aho ibarizwa.
Ati “Ibi ni bimwe mu bituraje ishinga kugira ngo tugire icyo tumarira abaturage babarizwa aho dukorera. Nidushyigikira uburezi, tuzaba turi gushyira itafari ku iterambere ry’ejo hazaza.”
“Ntabwo tuzagarukira aho kuko hari n’ibindi bikorwa tuzakora kuko imibereho myiza y’abaturage iba mu byiciro bitandukanye. Kuva ubushake buhari tuzabigeraho.”
CanalBox kandi yishyuriye aba bana umusanzu w’amafaranga asanzwe atangwa n’umubyeyi mu kunganira Leta muri gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri, inagenera ababyeyi bimwe mu byo kurya bakwifashisha mu ngo zabo.
Hashize imyaka ine Sosiyete Group Vivendi Africa-Rwanda (GVA-Rwanda) ishyizeho ibikorwa byayo byo kugeza ku baturarwanda internet ya CANALBOX, inyaruka bidasanzwe ndetse iri no ku giciro gito cyane ugereranyije n’iby’ahandi.
Kugeza ubu ikorera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Rubavu, aho abahatuye bashobora kuyibona igihe babyifuza ndetse bakanoroherezwa uburyo abayisanganywe baguramo ifatabuguzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!