Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024, ni bwo hatangijwe poromosiyo igenewe abakiriya ba Canal+ izajya ibaha kureba shene zose mu gihe cy’iminsi 15 mu gihe baguze ifatabuguzi bari basanganywe.
Abazayigura mu gihe cyateganyijwe kugeza tariki ya 22 Nzeri bazaba babasha kuryoherwa na shampiyona zikomeye i Burayi zirimo iyo mu Bwongereza, mu Bufaransa, mu Budage, muri Espagne, muri Arabie Saoudite, kongeraho na UEFA Champions League ivuguruye.
Iri rushanwa rihuza amakipe akomeye i Burayi yahize ahandi rizagira imikino myinshi kubera uburyo bushya bwo kurikina, aho rizakinwa imikino 144, imyinshi muri yo ikaba izanyura kuri shene za Canal+ kuva ritangiye kugeza rirangiye.
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko mu ntego yabo bahisemo gukomeza kugendana na gahunda u Rwanda rufite rwo guteza imbere imikino.
Yagize ati “Turemeranya ko uyu munsi u Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere imikino mu buryo bwose. Uyu munsi rufite BAL, Tour du Rwanda, hari Kigali Pelé Stadium na Stade Amahoro nk’ibibuga bigezweho, ejo ni Formula 1.”
“Si twe rro tuzasigara inyuma muri iyo gahunda. Tugiye korohereza Abanyarwanda mu buryo bakurikirana imikino ndetse myinshi binyuze kuri shene za Canal+.”
Abakiriya ba Canal+ batiyumva mu mupira w’amaguru na bo batekerejweho by’umwihariko abo mu Rwanda kuko guhera kuri uyu wa Kane batangiye kureba filime y’uruhererekane yiswe ‘Kaliza wa Kalisa’.
Abifuza gutunga Canal+ bwa mbere na bo ntibasigajwe inyuma kuko uzajya yishyura ibihumbi 20 Frw azajya abona decoderi nshya y’ibihumbi 5 Frw, kuyitunganya (Installation) bihagaze ibihumbi 5 Frw ndetse n’ifatabuguzi ry’ibihumbi 10 Frw (Ikaze).
Amafoto: Ishimwe Alain Kenny
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!