Canal+ Rwanda ikomeje kwegereza ibikorwa byayo abaturage mu bice bitandukanye cyane cyane ahakunze kuba hahurira cyangwa hatuye abantu benshi.
Abanyarwanda benshi bari kuryoherwa n’intangiriro nziza za shampiyona zitandukanye haba mu Rwanda, mu Karere ndetse no hanze yarwo by’umwihariko i Burayi.
Iyi sosiyete yiyemeje kudatenguha abakiriya bayo yiyemeza gushyiraho andi mashami azajya yunganira ayari asanzweho ya Remera ndetse na Kicukiro.
Abayobozi barimo ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ International, Adrien Bourreau, uwa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, uwa CanalBox, Aimé Abizera n’abandi bafatanyije n’abakiliya babo kwishimira iyi ntambwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!