Aya amasezerano yasinywe ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, aho BPR Bank Rwanda Plc, yagaragaje ko aya mafaranga azifashishwa mu gufasha ibigo bito n’ibiciriritse [SMEs] kugera ku rundi rwego.
Aya mafaranga azajya atangwa nk’inguzanyo, aho intego ari uko nibura 20% byayo azajya mu bigo bito n’ibiciriritse biyobowe n’abagore.
Kubera ko aya mafaranga azajya atangwa nk’inguzanyo, BPR Bank izajya iyakira mu byiciro bitewe n’akenewe. Ku ruhande rwa banki, azishyurwa mu gihe cy’imyaka irindwi.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yatangaje ko kubona iyi nguzanyo bifite icyo bivuze, kandi izatanga umusanzu mu gushyigikira gahunda yabo yo guharanira iterambere ry’abaturage.
Ati “Ni inkunga izadufasha kwagura serivisi tugenera ibigo bito n’ibiciriritse, tunakomeze dushyigikire ubucuruzi hano mu Rwanda. Nk’uko mubizi igihugu gifite intego yo guha ingufu urwego rw’abikorera bivuze ko iyo dutekereje aho akazi kazava n’iterambere tuzi ko ari ho bizava.”
“Hari byinshi tunanirwa gukora mu bucuruzi bwacu kubera gutinya inguzanyo. Uyitinya ari uko utiyizeye ariko iyo wizeye ubucuruzi bwawe ubona hari amahirwe yo kongera ubushobozi, turahari nka banki kubafasha.”
Umuyobozi wa IFC mu Bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Mary Porter Peschka, yagaragaje ko bahisemo gufatanya n’ibigo na za banki by’abikorera mu Rwanda kuko basanze ari igihugu gifite iterambere riyobowe n’abikorera.
Ati “Uyu ni umushinga wo korohereza Abanyarwanda kubona igishoro gihagije mu bucuruzi bwabo. U Rwanda ni igihugu cy’ibanze kuri IFC, kandi dufite umugambi wo kwagura ibikorwa byacu hano dufatanyije n’abafatanyabikorwa bakomeye nka BPR.”
Kugira ngo IFC ibashe gukorana n’ikigo cy’imari runaka, ibanza kugikoraho ubushakashatsi butomoye igamije kureba niba gifite ubushobozi bwo gukorana n’iyo mishinga.
International Finance Corporation, ni kimwe mu bigo bigize Banki y’Isi kibanda ku rwego rw’abikorera. Kuva cyatangira mu 1956 cyagize uruhare mu kugeza internet ku bantu barenga miliyoni 62, abandi barenga miliyoni 11 bafashwa mu kubona amashanyarazi.
Asaga miliyari 220$ akaba amaze gutangwa mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’andi arenga miliyari 500$ yahawe ibigo bito n’ibiciriritse nk’inguzanyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!