BPR Plc yashyizeho uburyo bwo gufasha abakiriya batabona imishahara bitewe n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Mata 2020 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), yazirikanye abakiriya bayo batanze imishahara y’ukwezi kwa Kane kugira ngo ijye gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus, ibagenera ubwoko bw’inguzanyo idasanzwe ingana n’umushahara w’ukwezi n’andi mafaranga bagenerwa (lump sum) ku bayahabwa ndetse abafite inguzanyo ibashyiriraho uburyo bwo kuborohereza kutazishyura uku kwezi.

Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo, aho ibikorwa byinshi byahagaritswe, abaturage basabwa kuguma mu rugo, ingendo hagati y’uturere n’imipaka bigafungwa.

Ibi byatumye abayobozi bakuru muri Leta bemera kwigomwa umushahara w’ukwezi kwa Mata bawugenera ibikorwa byo gufasha abanyarwanda imirimo yabo yagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu gufasha abakiriya batazabona umushahara harimo abayobozi n’abandi bakozi bemeye kwigomwa, BPR Plc, yashyizeho ubwoko bw’inguzanyo [personal Loan] aho umukiriya wayo wigomwe umushahara yemerewe kugurizwa amafaranga angana n’umushahara wongeyeho andi mafaranga [Lump sum], niba ari umukozi uyagenerwa.

Ubuyobozi bwa BPR busobanura kandi ko iyi nguzanyo ari ukuzirikana abantu batazahembwa kuko bigomwe umushahara wabo kandi bagomba kuzuza inshingano zo mu miryango.

BPR kandi ivuga ko abigomwe umushahara bakaba batazabasha kwishyura inguzanyo bari basanzwe bishyura, bazahabwa igihe cy’ukwezi batishyura kuko bizwi ko batazahembwa.

Iyi nguzanyo [personal loan] yishyurwa kugera ku mezi 12 bitewe n’ubushake bw’umukiriya. BPR isobanura ko iyi nguzanyo nshya umukiriya aba ahawe ayishyura ku nyungu ingana n’iyo yari asanzwe yishyuriraho inguzanyo yari afite. Abaye adafite inguzanyo ahabwa ku nyungu isanzwe ya banki.

BPR yanatekereje ku bakozi bakorera ibigo ariko ibikorwa byabo bikaba byarahagaze bityo bikaba bitazabasha kubahemba kandi bari basanzwe bafite inguzanyo. Aba bemerewe kutishyura inguzanyo mu mezi atatu mu gihe ibyo bigo bikisuganya ngo byongere gutangira ibikorwa bibahembe.

Ibisabwa ku batanze umushahara w’ukwa Kane bifuza inguzanyo ni ukwandikira BPR Plc kuri [email protected] ukavuga amazina n’ibyo usaba. Ku bakorera ibigo bifite ikibazo cyo kubahemba muri iki gihe bakwandika basaba guhabwa amezi yo gusubika kwishyura inguzanyo

Umukoresha na we ashobora kwandikira BPR Plc, asaba ko ifasha abakozi be batazabasha kwishyura inguzanyo kuko atazabahemba. Aba banyuza ubusabe bwabo kuri email [email protected] bagasaba kwemererwa kutishyura inguzanyo mu gihe cy’amezi atatu. Ku bakeneye ibindi bisobanuro bagahamagara umurongo utishyurwa 1500.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .