Ibi ni bimwe mu byatangarijwe urubyiruko mu buryo bwo kurworohereza kubona igishoro cyo gutangira imishinga no kucyishyura mu buryo bworoshye, binyuze mu kiganiro rwagiranye n’ibigo by’imari iciriritse n’iby’ubwishingizi.
Umuyobozi Mukuru w’’Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n’Iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent yabwiye uru rubyiriko ko mu 2012 ubwo ikigo ayoboye cyari kimaze umwaka umwe cyagezaga serivisi z’imari mu Rwanda ku kigero cya kuri 72%, ariko ubu bigeze ku cya 96%.
Munyeshyaka akomeza agira ati “Mu bari mu myaka hagati ya 16 na 30, abatagerwaho na serivise z’imari bari kuri 6%. Inzitizi bagihura na zo ni izijyanye no kitagira ingwate ndetse nta n’igishoro bafite cyo gutangira ishoramari. Ikindi, amabanki aba ashaka gukorana n’umuntu usanzwe abitsa anabikuza, iyo bitari ibyo ntago bakwizera”.
Irumva Sylvain wiga mu ishami ry’Ibaruramari yagize ati “Amahirwe twasanze asanzwe ahari ahubwo ikibazo kwari ukutagira amakuru y’uburyo bwo kuyabona.”
“Nk’ubu hari ibigo by’imari tutamenyaga serivise z’umwihariko biha urubyiruko. Namenye ko nk’urubyiruko, mu gihe mfite umushinga nabasha kubona inguzanyo kandi nkazishyura igice kimwe ikindi kikaba inkunga”.
Ishimwe David we yavuze ko urubyiruko rujya rugira ikibazo cyo kutitinyuka ngo rutangire imishinga kandi nibura 30% y’ayo rwinjiza agomba kuba ubwizigame.
Ibi kandi bigira akamaro kuko “iyo wizigamiye bituma banki mukorana ikugirira icyizere noneho ikabasha kuguha ya nguzanyo. Ibyo twahigiye tugomba kubishyira mu bikorwa”.
BDF ifasha urubyiruko yagize rukeneye igikoresho cyo gutangira umushinga, aho ikigura byibuze miliyoni 10 Rwf, wishyura miliyoni 7.5 Rwf uri mu kazi ndetse andi miliyoni 2.5 Rwf akaba inkunga.
Hari kandi gahunda yo gufasha urubyiruko mu mishinga yo gutanganya ibikomoka ku buhinzi aho tubaha inkunga ya 20% by’agaciro kose ndetse andi 80% tukayabaha nk’inguzanyo bazishyurura baramaze gutangira gukora
Iki kigega kandi gifite gahunda ya ‘Refinancing’ izashorwamo miliyari 120 Frw zizashyirwa muri SACCO n’ibigo by’imari iciriritse kugira ngo zigire ubushobozi bwo guha inguzanyo abakozi n’abandi ba rwiyemezamirimo bakeneye amafaranga menshi kandi urubyiruko rworoherezwe.
Kwikiriza Jackson uyobora Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), yavuze ko ibyo bigo na byo bifite imishinga bifasha kuzamuka harimo iy’ubuhinzi, ubwikorezi, kwakira abantu n’indi inyuranye urubyiruko rwakisangwamo.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!