00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yishimanye n’abana bazigamiwe kuri konti ya ’Kira Kibondo’ (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 September 2024 saa 11:02
Yasuwe :

Banki ya Kigali yashimiye ndetse yishimana n’abakiriya bayo bakiri bato, bafunguriwe Konti yo kubazigamira yitwa ‘Kira Kibondo’, ibafasha kwiga neza amashuri yabo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2024, kibera mu Mujyi wa Kigali ku biro bikuru by’iyi Banki biri muri ‘Car Free Zone’ ahari hahuriye abana, ababyeyi ndetse n’abakozi ba BK.

Ababyeyi barenga 200 bafungurije abana babo konti yitwa ‘Kira Kibondo’ batumiwe muri iki gikorwa kugira ngo bazane abana babo mu gihe bari kwitegura gusubira ku ishuri.

Uwabyifuzaga yaboneragaho kugura ibikoresho by’abana ku giciro gito kuko aho bigurirwa hari hateguwe, mu gihe abana barimo bidagadura mu mikino ibagenewe yari iteganyijwe.

Harimo abakinaga Basketball, umupira w’amaguru wo kuri mudasobwa ‘Video Games’, ibyicungo n’ibindi byabafashaga. Habayeho n’umwanya wo gukata umutsima nk’ikimenyetso cy’ibyiza bimaze kugerwaho.

Umwe mu babyeyi bayobotse iyi gahunda ya ‘Kira Kibondo’, Musanganire Rose, yavuze ko ari gahunda nziza kandi yashishikariza buri mubyeyi kuyigana.

Ati “Ndashimira Banki ya Kigali kuba yaradukanguriye iyi gahunda. Nabimenye mu 2017 narabaye umukiriya mu 2008. Konti twarazifunguje tuzigamaho amafaranga y’abana bitewe n’abo umubyeyi afite. Buri uko ngiye kuyisura nsanga amafaranga yariyongereye.”

“Konti ya ‘Kira Kibondo’ ni nziza cyane kuko usibye kuzigamira abana inabafasha gukura neza biga bakanasobanukirwa ibyiza byo kuzigama.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yashimye ababyeyi bamaze kumva ibyiza by’iyo konti, abasaba kubibwira n’abandi. Ati “Abandi babyeyi mubabwire ko kwinjira mu muryango wa BK bidasaba ko abona irangamuntu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, yavuze ko buri mwana yagakwiriye kuvuka yarateganyirijwe.

Ati “Kubyara umwana kwa mbere ni ukumeteganyiriza. Umuco mwiza wo kuzigama buri mubyeyi akwiriye kuwuyoboka kandi akawigisha abe kugira ngo bazamanenye ibyo bakwiriye kwihitiramo mu gihe bageze mu myaka yo kwifatira umwanzuro.”

Kwishimana n’abana bafite konti kandi byahujwe no gusobanurira ababyeyi babo izindi gahunda na serivisi za Banki ya Kigali.

Abana bishimye biratinda
Ibikinisho by'abana byari byateguwe ku bwinshi
Abana banyuzwe no gutemberezwa mu gikorwa cya BK bakahahurira na bagenzi babo
Abana bashushanywagaho amashusho y'udusimba tubanezeza
Ibikoresho by'ishuri birimo amakaye byacurujwe ku giciro gito ku babyeyi bari biteguye kubigura
Banki ya Kigali yifuza ko buri mwana yayoboka inzira yo kuzigama akiri muto
Ingabire Rose ushinzwe ibikorwa muri Banki ya Kigali yahaye abana n'ababyeyi ikaze abasaba gukomeza kunezerwa
Gitego Benjamin ushinzwe imari n'ikoranabuhanga muri Banki ya Kigali yasobanuye imiterere ya konti yiswe 'Kira Kibondo'
Anita Pendo yafashaga abana gususuruka ndetse akanayobora gahunda
Ababyeyi benshi bamaze kumenya akamaro ko kuzigamira abana bakiri bato
Imikino y'abana ni kimwe mu bituma bakunda gahunda zibagenewe
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yishimiye kubona abana bakina
Buri mwana wese yatashye anyuzwe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, yashishikarije ababyeyi gushyira imbaraga mu kwigisha abana kwizigamira
Umuyobozi wa BK, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko 'Kira Kibondo' ituma Banki ya Kigali igira abakiriya bakiri bato
Abana barangije kwiga babifashijwemo na 'Kira Kibondo' bashimiwe
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali kandi bwasangiye n'abana
Abana banyuzagamo bakabyina bisanzuye
Anita Pendo yaganirije abana ku byiza byo kwizigamira

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .